Imyidagaduro

AMAFOTO: Diane wo muri City Maid ari mu munyenga w’urukundo n’umusore bamaranye imyaka irenga 3

AMAFOTO: Diane wo muri City Maid ari mu munyenga w’urukundo n’umusore bamaranye imyaka irenga 3

Bahavu Jannet Usanase wamenyekanye nka Diane muri City Maid, ari mu munyenga na Ndayikingurukiye Fleury bakunze kwita Legend.

Diane ni izina rimaze gutumbagira cyane muri sinema nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruhererekane ya City Maid inyura kuri televiziyo Rwanda.

Mu minsi ishize, Diane yatangarije ikinyamakuru ISIMBI ko afite umukunzi ariko atapfa gutangaza amazina ye mu itangazamakuru, gusa ahamya ko ari we munyamabanga we, amwizera kurusha abandi bantu bose.

Yagize ati“ buri muntu ba afite umuntu akunda umwumva umuba hafi(…), iyo ufite umujyanama biba byiza cyane kurushaho, mfite umujyanama navuga ngo ni umujyana mwiza aka kanya ntavuga izina rye, ariko na none na mama wanjye ni umujyanama mwiza, mama rwose ni umujyana wa kabiri, urabizi ndagukunda ariko hari uwa mbere wa wundi ahora yifuza kubona nta wundi wagusimbura, umuntu yifuza kubona ni umukwe we wa hazaza, ni we mujyanama wanjye.”

Si kenshi hagiye hagaragara amafoto ya Diane ari kumwe n’umukunzi we kuko bisa nk’aho babigize ibanga, hakaba hasohotse amafoto agaragaza ari kumwe n’umukunzi we bishimye.

Diane rero akaba ari mu rukundo na Ndayikingurukiye Fleury akunze kwita Legend, ni umusore usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho.

Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bantu bazi urukundo rw’aba bombi, yemeza ko Diane na Fleury bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

Diane na Fleury
Bari mu munyenga w'urukundo
Diane ni umukobwa umaze kumenyekana muri sinema Nyarwanda
Aba bombi bamaze imyaka irenga 3 mu rukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top