Imyidagaduro

AMAFOTO: Mbabazi Gerard wa RBA yakoze ubukwe

AMAFOTO: Mbabazi Gerard wa RBA yakoze ubukwe

Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Mbabazi Gerard yakoze ubukwe n’umukunzi we, Uwase Alice bemeranywa kubana akaramata.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 nibwo bakoze ubukwe aho basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya Gaturika muri Paruwasi ya Regina Pacis, basezeranyijwe na Padiri Alex Ndagijimana, ni mu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa.

Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mbabazi Gerard na Uwase Alice bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Uyu munyamakuru ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo kuko yahisemo kubigira ibanga, yatunguye benshi ubwo mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yasohoraga impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe.

Byari biteganyijwe ko ubukwe bwe na Alice umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba ku wa 30 Mutarama 2021, gusezerana imbere y’Imana bikabera muri Centre Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2020 ariko ntibwabera igihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo yasohoraga ubu butumire yirinze kuvuga byinshi bimwerekeyeho n’umukunzi we uretse kuba barahuriye muri Misa.

Mbabazi Gerard akunzwe cyane mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu, ikiganiro Zoom In gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008 ahereye kuri Radio y’Abaturage ya Huye, akorera Radio Salus, Igihe.com, Kigali Today ubu akaba ari muri RBA.

Basezeraniye muri Paruwasi ya Regina Pacis
Isezerano barihawe na Padiri Alex Ndagijimana
Gerard yambitse impeta Alice nk'isezerano bahanye imbere y'Imana ryo kuzarambana iteka
Alice na we yamwambitse impeta nk'isezerano ry'uko azamukunda iteka
Gerard yamukuyeho agatimba kugira ngo arebe neza niba koko umugeni yarambagije ari we bari kumwe
Bahise bahoberana bahuza urugwiro
Byari ibyishimo gusa
Padiri Alex asengera abageni
Mbabazi Gerard yafashe akaboko Alice barimanukira
Bamporiki Edouard akaba yari yaje kubashyigikira

AMAFOTO: MUTABAZI Robert / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bonaventure
    Ku wa 6-04-2021

    Imana izabubakire tubifurije urugo ruhire

IZASOMWE CYANE

To Top