AMAFOTO: Miss Muyango yagarutse mu Rwanda yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves
Nyuma y’amezi 2 ari Dubai, Miss Muyango Uwase Claudine yagarutse i Kigali aho yageze ku kibuga cy’indege akakiranwa urugwiro rwinshi n’umukunzi we Kimenyi Yves.
Tariki ya 15 Ukwakira 2019 nibwo Muyango yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari agiye kwiga ndetse yanabonye akazi muri Marriot Hotel.
Yavuye mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri yizihije isabukuru y’umukunzi we Kimenyi Yves aho yamusezeranyije kuzamukunda iteka ryose, ndetse amusaba ko yamwemerera bakazandika amateka mu rukundo aho bazabera urugero abakiri bato.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza, uyu mukobwa nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamaanga cya Kigali i Kanombe aho yakiririwe n’umukunzi Kimenyi Yves.
Nyuma yo kuva mu Rwanda hahise haduka igihugu cy’uko aba bombi baba batandukanye, gusa izi mpande zombi zaje kubihakana.
Ibitekerezo
A ngle
Ku wa 16-12-20194\5\200
A ngle
Ku wa 16-12-20194\5\200
A ngle
Ku wa 16-12-20194\5\200