Imyidagaduro

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Diane wamenyekanye muri City Maid na Fleury Legend

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Diane wamenyekanye muri City Maid na Fleury Legend

Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Diane, mu mpera z’icyumweru gishize yakoze ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury ’Legend’ bari bamaze imyaka irenga 3 bakundana.

Ni ubukwe bwaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 aho aba bombi nyuma y’urugendo rutoroshye rw’urukundo bahisemo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

Imihango y’indi ikaba yari yarabaye nko gusezerana imbere y’amategeko byabaye ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020.

Ku wa Gatandatu hakaba harabaye indi mihango yari isigaye aho basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga, basezeranyijwe na Paster Ndangutse Jean Pierre.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ni bwo ubukwe bwabo bwari kuzaba ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta yari yarahagaritse imihango yose y’ububwe.

Bakaba baragombaga gutegereza igihe buzafungurirwa, nyuma y’uko bufunguwe bakaba bahise bakora ubukwe.

Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

Basezeraniye kuri Zion Temple mu Gatenga
Fleury yari yambaye yaberewe...
Ati"reka nkufungurire umuryango winjire mwamikazi ubasumba, saro ryo ku matare ya kalisimbi!"
Bahavu yabwiye Fleuery ati"reka nkutware nanjye nkurishe umunyenga..."
Fleury nyiyifuzaga kumukuraho ijisho bitewe n'ibyishimo byari byamusaze
Bahavu Jeannette byari ibirori bidasanzwe kuri we
Bahavu Jeannette umunsi w'amateka yari ategereje wari wageze
Legend na Parrain we
Nyuma y'imyaka irenga 3 bahisemo kubana akaramata
Byari ibyishimo ku bavandimwe n'inshuti za Diane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top