Amafoto utabonye yo gusaba no gukwa umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Umunyamakuru ukunzwe Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.
Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 aho ababyeyi be bemeye inkwano bati "turagutanze wibanire n’uwo wakunze Thierry".
Uyu muhango ukaba warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.
Biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y’ubukwe irimo gusezerana imbere y’Imana.
Akoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.
Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.
Ibitekerezo
sibomana jean paul
Ku wa 11-11-2022Wow nibyagaciro kubona umukobwajana nkacyuzuzo witwayeneza mubutobwe akaba abonye umusaruro mubyo yabibye akaba ahembwe umugabo umukunda arise nigena!!!!.exe bisaba iki NGO abariburwanda bavemubuyobe barimo ????