Amafoto yaranze ubukwe bwa Miss Muthoni Fiona na Arthur Nkusi
Igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 akaba n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona yasezeranyije umunyamakuru Arthur Nkusi baherutse kurushinga nyuma y’imyaka 6 bakundana ko azamukunda by’iteka ryose.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14 Kanama 2021, nibwo Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, yakoze ubukwe na Naringwa Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ubu bukwe wabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.
Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, aho bwitabiriwe n’abantu bake ndetse nabo babuzwa kuba bafata amafoto cyangwa amashusho y’ubu bukwe kuko hari abari bahari babyishyuriwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muthoni Fiona yavuze ko atiyumvisha ko yari amaze imyaka 6 atabana n’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, yamusezeranyije mu gihe batangiye ubuzima bari kumwe, kuzamukunda iteka ryose.
Ati "Sinshobora kwiyumvisha imyaka 6 ishize y’ubuzima bwanjye iyo mba ntari kumwe na we. Urihariye kuri njye. Utuma buri kintu cyumvikana. Mu gihe dutangiye ubuzima bwacu turi kumwe, ndagusezeranya kuzagutesha umutwe, kugukunda, kukubaha no kukurinda nkakwitaho… ariko igice kinini, ni ukugutesha umutwe ariko uzamera neza."
Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 11 Kanama 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.
Aba bombi bakaba batarakunze gushyira iby’urukundo rwabo hanze nk’ibindi byamamare cyane ko muri Mutarama uyu mwaka ari bwo Arthur yahishuye ko ari mu rukundo na Fiona, ni mu gihe bashakanye bamaze imyaka 6 bakundana.
Ibitekerezo