Imyidagaduro
Amarangamutima y’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles (AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 1440
Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yashimiye umukunzi we ukoresha amazina ya "Scary Face Diablos" kuba yamwambitse impeta ya fiançailles.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo yashyizeho amafoto umukunzi we amaze kumwambika impeta, yaherekejwe n’amagambo amushimira ndetse ko bahisemo inzira yo kubana ubuziraherezo.
Ati "twerekeje mu rugendo rw’ubuziraherezo. Ndagukunda Jaanu(mukundwa). Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye guhera ku munsi wa mbere."
Uretse Kiss FM, Cyuzuzo akaba akora ikiganiro ’Ishya’ gitambuka kuri Televiyo Rwanda aho akorana na Mucyo Christella, Michèle Iradukunda na Aissa Cyiza.
Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.
Cyuzuzo yatanguwe n'iki gikorwa umukunzi we yamukoreye
Yamushimiye kuba yarahaye ibyiyumviro bye agaciro guhera ku munsi wa mbere
Cyuzuzo n'umukunzi we bateye intambwe nshya ibaganisha ku kubana akaramata
Ibitekerezo