Amarangamutima y’abahanzi bagabiwe inka na Perezida Kagame (AMAFOTO)
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna (Bugesera) maze asoza isezerano yari yabahaye anabagabira inka.
Ubwo Perezida yajyaga kwiyamamaza mu Bugesera tariki ya 6 Nyakanga 2024, umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera mu Karere ka Bugesera bimukiyemo benshi babaha inkwenene, anashimira Perezida Kagame waje kuba umuturanyi w’Abanya-Bugesera, amusaba ko yazabatumira.
Iki cyifuzo Perezida Kagame yacyacyiriye neza cyane maze ku munsi w’ejo akaba yaragishyize mu bikorwa aho yatumiye abahanzi batandukanye anabagabira inka.
Aba bahanzi barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye bahuriye Kibugabuga, Karumuna muri Bugesera.
Ni abahanzi bagiranye ibihe byiza na Perezida Kagame kuko bamutaramiye binyuze mu bihangano byabo ndetse Perezida Kagame agabira buri wese inka nk’uko yari yabibijeje.
Mu butumwa Tom Close yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Perezida Kagame ko “wampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame, uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze.”
Butera Knowless we yagize ati "Imvugo ye ni yo ngiro. Nta kirenze nko kwirahira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."
Umuhanzi Platini we yagize ati "Uwangabiye njye namwitura iki? Karame na none mwungeri Paul Kagame."
Nel Ngabo we ati "umunsi utazigirana."
Perezida Kagame yerekanye ko gutura i Bugesera ari ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari, ndetse ari ukunyomoza abafataga aka Karere nk’ahantu ho kurimbukira bijyanye n’amateka yaho.
Ibitekerezo
Gakazi jane
Ku wa 15-07-2024Nanjye nifuza kubanahura na president lMANA izabinshoboze