Amarangamutima ya Junior Giti nyuma yo guhigika abasobanuzi bagenzi be
Nyuma yo guhigika abasobanuzi bagenzi be akegukana igihembo cy’umusobanuzi wa filime mwiza w’umwaka mu bihembo bya Consumers Awards byatanzwe na Karisimbi Events, yavuze ko ari ikemenyetso kimwereka ko ibyo akora hari ababishima kandi bikamuha imbaraga zo gukora cyane.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibi bihembo byatanzwe maze Junior yegukana icy’umusobanuzi mwiza w’umwaka wa 2021.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Junior yashimiye abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamutora akabasha kwegukana iki gihembo.
Ati “Consumers Choice Award itegurwa na Kalisimbi Events, ndanabashimira cyane kuko baduha akanya ko kwitekerezaho no kugira ibyo tuvugurura mu kazi. Banyarwanda mwantonye muri Consumers Choice Events, ndabashimira cyane.”
Yakomeje kandi ashimira abasobanuzi bagenzi be bari bahanganye kuko ari nabo bamuteye imbaraga zo gukora kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo.
Ati “Ndashimira abo twari duhanganye kuko bambereye impamvu yo gukora cyane, twari abasoobanuzi 80 birangira ari njye bagihaye. Ni Imana yabikoze, aha niho ubona ko abanyarwanda bagukunda ndetse filime ukora zifite aho zibakora, bigaragarira mu bihembo nk’ibi ngibi.”
Junior yavuze ko iki gikombe kitavuze ko yamaze gukora ibihambaye ahubwo ari impamvu yo gukora, ndetse bimwereka ko abo akorera bashima.
Ati “Iki gikombe ni impamvu yo gukora cyane, ntabwo ndakora ibihambaye ahubwo reka nkore kurushaho, ikindi byanyeretse ko abo nkorera bashima, buriya umuntu ugura amainite agatora, uyu munsi agatora n’ejo agatora bikagera mu majwi ibihumbi ni uko baba bagushima, byanyeretse ko mfite abantu bankunda, banzirikana ndetse banaha agaciro ibintu mbakorera.”
Ibitekerezo
Nitwa Bintunimana Désiré
Ku wa 4-03-2022Félicitation nubwo utsinze ugatdinda Rocky burya naw turamwemera sanaaaa
Ignacio Ndahimana
Ku wa 4-03-2022Wubahwe cyane knd ukomeze udushimishe