Imyidagaduro

Amarangamutima ya Miss Vanessa Raissa Uwase washimiye umusore bivugwa ko bakundana

Amarangamutima ya Miss Vanessa Raissa Uwase washimiye umusore bivugwa ko bakundana

Miss Uwase Raissa Vanessa na Dylan Ngenzi bivugwa ko bakundana, babatijwe bakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwa bo.

Ni mu mashusho Miss Vanessa Uwase yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram arimo abatizwa, amakuru avuga ko yabatirijwe muri Zion Temple asanzwe asengeramo.

Mu butumwa bwaherekeje aya mashusho, yashimiye umusore bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ahamya ko yamufashije mu rugendo rwo guhinduka, banabatirijwe rimwe.

Ati "Icyemezo gisumba ibindi, ubuzima bwanjye muri Kirisitu. Dylan Ngenzi warakoze cyane kunyinjiza muri uru rugendo rushya.”

Avuzwe mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’abarimo Kabalu Putin wari waramwambitse impeta baza gushyira akadomo ku nkuru z’urukundo rwa bo mu 2021, yanakundanyeho na Olivis wo muri Active nubwo inkuru y’urukundo rwa bo itarangiye neza.

Miss Vanessa Raissa Uwase yabatijwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top