Imyidagaduro

Amarira azenga mu maso M Irene yavuze itandukana rye na Vestine & Dorcas, Mike Karangwa atungwa agatoki(VIDEO)

Amarira azenga mu maso M Irene yavuze itandukana rye na Vestine & Dorcas, Mike Karangwa atungwa agatoki(VIDEO)

Nyuma yo gutandukana na Vestine na Dorcas, M Irene yavuze ko byose byatangiriye kuri Shene ya YouTube yaba bana yateje ikibazo ahanini bitewe n’abantu yise abagome aho yanatunze agatoki abarimo umunyamakuru Mike Karangwa.

Ku munsi w’ejo binyuze muri M Irene Entertainment abereye umuyobozi, M Irene yatangaje ko yahagaritse imikorananire na Ishimwe Vestine Taricy w’imyaka 17 na Kamikazi Dorcas w’imyaka 15 yaebereraga inyungu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Hakaba haje guhita kandi hasohoka ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana aho yashinje M Irene uburiganya, gushuka abana be, kubarya amafaranga n’ibindi.

Abinyujije kuri Shene ya YouTube ya MIE, M Irene yasobanuye ikibazo yagiranye n’aba bana aho yavuze ko yahujwe nabo n’umuntu witwa Maombi na we yumvise bazi kuririmba, arabafata atangira kubafasha bakora indirimbo ya mbere yiswe ‘Nahawe Ijambo’ ariko abana bagiye gusubira ku ishuri ahamagara nyina amubaza niba indirimbo bakoze yayisohora undi aramwemerera ariko amubwiye ko bisaba amasezerano yanditse undi arabyanga kuko ngo atazi uko bikora.

Niko gusohora indirimbo ayishyira kuri Shene ya YouTube y’aba bana ari nayo yaje guteza ikibazo.

Ati”nayishyize kuri shene yabo bashyiragaho covers y’indirimbo za Gospel, yari ifite Subscribers 1000, ubu igeze mu bihumbi 90 birenga, mwajyayo namwe mukabireba. Iyo Shene ni yo yateje ikibazo, indirimbo yageze muri miliyoni 3, uyu muziki harimo abantu Imana imfashe simvuge amazina yabo, navuga ko ari abagome, baragenda babwira umubyeyi ngo Irene abana baramukijije, umubyeyi arambwira ngo ko utampa kuri izo miliyoni zinjiye.”

Yaramusobanuriye amwereka ko nta kibazo ariko amubwira ko ngo mu rwego rwo kugira ngo ubuzima bw’abahanzi afasha bumere neza na nyuma y’umuziki, abwira nyina ko ibintu bijyanye n’imyigire yabo byose abimubaraho, undi aremera gusa ngo byose byakozwe nta masezerano ariko umubyeyi amubwira ko bazasinya, muri iyo minsi ngo byaratuje.

Akomeza avuga ko ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo basohoraga indirimbo ya kabiri yitwa ‘Papa’.

Nyuma yaje guhura na Nziza Aimable utegura ‘Rwanda Gospel Stars’ amubwira ko akunda aba bana ashaka gusangira nabo icyayi, barahura nyuma nibwo yagiye mu matwi y’ababyeyi be abamuteranyaho avuga ko arimo kubabuza amahirwe kuko yari yanze ko bajya muri iryo rushanwa kuko atari yamusobanuriye icyo abana bazungukiramo.

Uretse ibi kandi yavuze, mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagaragaje ko hari igikundi kirimo umunyamakuru Mike Karengwa, Nziza Aimabel na Benoit ari bo babyihishe inyuma ariko ababwira ko mu Rwanda nta muntu urengana ko ibyo byose bamusaba abitanga(channel n’ayo mafaranga bavuga) ariko bakareka kwangiza ibintu yiyubakiye.

Aimable ushinjwa gutegura uyu mugambi
Mike Karangwa ni umwe batunzwe agatoki

Nyuma y’uko abonye hakomeje kuvuka umwuka mubi ahanini bitewe n’iyi shene bavuga ko yinjiza amafaranga menshi yahisemo ko indirimbo ya gatatu yitwa ‘Adonai’ ayisoherera kuri Shene ya Label ari yo MIE ubundi akabasubiza Shene yabo, iyi ndirimbo akiyishyiraho nabwo byateje ikibazo.

Nyuma yahise yakiria ibaruwa y’umunyamategeko w’umubyeyi w’abana imusaba gusubiza YouTube Channel yabo(aha Irene yahise avuga ko atari kubimusaba kuko nubundi yari yemeye kuyitanga.)

Ibaruwa ikomeza ivuga ko ngo ntacyo yabafashije uretse kubakorera indirimbo, aha M Irene yahise asubiza ati” n’ubundi ntacyo nari kubafasha uretse kubakorera indirimbo. Nicyo nari nabemereye.”

Guhindura umubare w’ibanga wa YouTube avuga ko byo byari muri management y’abahanzi kugira ngo amenye ibigiyeho byose niba bijyanye nibyo bakora.

Nk’uko iyi baruwa yarimo asoma yabimushinjaga, ngo yakirye inkunga mu izina ry’abana arazirya, aha yasobanuye ati” mbere na mbere ntabwo ndi Yesu mubimenye, na Yesu impamvu yaje gufasha abantu ni ukugira ngo abacungure, urumva ko yari afite inyungu, gufasha aba bana bimfitiye inyungu, ntabwo nshora ntateze kunguka nubwo ntarunguka, namwe abantu batureba umuntu naje kwaka inkunga mu izina rya Vestine na Dorcas abyandike munsi mpite nyimusubiza.”

Muri iyi baruwa yahawe iminsi 3 yo kuba yamaze gutanga umubare w’ibanga(avuga ko byo yari yarabyemeye), kugaragaza amafaranga yinjiye kuri YouTube Channel y’aba bana, M Irene yagize ati”mwihangane gato muraza kwakira email irimo amafaranga yose yinjiye. Ariko mumenye ko iza iherekejewe n’ibyo natanze kuri aba bana kuva ku munsi wa mbere kugera uyu munsi, indirimbo, transport n’ibindi.”

Yasabwe kandi no gutanga amafaranga yahawe mu izina rya Vestine na Dorcas, aha ho M Irene yavuze ko nta mafaranga yafashe ndetse ko nuwo yayatse yaza akabyivugira. Ibi byose bamubwiye ko atabikoze azagezwa imbere y’inkiko.

M Irene yavuze ko nubwo nta masezerano yanditse yari afitanye na nyina w’aba bana ariko bari barumvikanye ko abafasha mu muziki akabasohorera indirimbo.

Yavuze kandi ko nta kibazo afitanye na nyina n’abana ikibazo ngo ni abagiye mu matwi babateranya.

Mu majwi y’aba bana yashyize hanze bamushimira, Dorcas agira ati”Ikintu cya mbere tugushimira waradufashije uratuzamura, icya kabiri watwishyuriye ishuri, uratwambika utugurira imyenda ikintu tugasabye ukakidukemurira, warakoze warigomwe byinshi, kuba waratwishyuriye ishuri, ukatumenyekanisha, ku ishuri narwara ukohereza imodoka iza kumfata ukishyura ibitaro.”

Vestine we ati”waradufashije cyane usibye ko nyine ntabwo abantu bajya bishimira ibyiza bigeze ku bantu, n’aba bose bazanye ibintu byo kukurega ntabyo twari tuzi biradutunguye ntabwo dushaka gutandukana na we, tubabarire udufashe ntiwite kuri aba turabizi ko wadukunze, aba bose baje kuko watuzamuye baratumenya barashka kutebera ba manager, banyuze muri mama kugira ngo batubone, turagushimira waradufashije watwishyuriye ishuri, ubwo niba bifuza ko tureka umuziki nta kibazo..”

Yavuze ko ibyo yakoreye aba bana ari icyaha, hakiyongeraho ibyo yagiye ashinjwa byose niba bimuhama, yiteguye kubihanirwa.

Yasabye abantu bari mu ruganda rw’umuziki kureka ubugome kuko bamwe muri bo ari abagome, abasaba kandi kubaha ikintu umuntu yakoze kuko nubwo babamwatse natcyo bazabamaza ariko kugeza ubu abaye abarekuye.

Yahishuye kandi ko mu gihe aba bana bazaba bagejeje igihe cyo kwisinyira amasezerano bazaza abasinyishe ndetse atanitaye ku byabaye byose, igihe umuryango wabo uzashaka ko ikibazo gikemuka bazicara bakagikemura, bazagikemura.

M Irene yavuze ko ntacyo ashinja aba bana ndetse na nyina ahubwo ari abantu basabitswe n'ubugome
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fifi
    Ku wa 11-07-2021

    Njyew ahubwo mupfashije mwampuza na lrene kuko pfite impano nifuzako twahura rwose

  • MUKIZA Egide
    Ku wa 11-07-2021

    Dorcas

  • MUKIZA Egide
    Ku wa 11-07-2021

    Dorcas

  • Zéphanie MUGIRANEZA
    Ku wa 10-07-2021

    Muvandi,wihangane bibaho mwisi ark never give up. Gusa ngewe uzampe nbrs yawe ndifuza ko twazavugana

  • Ishimwe Simon
    Ku wa 10-07-2021

    Wamugabo we ibyo Wakoze imbere yabobana n’Imana yararebaga warabafashije kugera naho buriwese uzi ibya muzika abibona,gusa ihangane uve ubarekuye ntibarimo baraba abana barigukura ikimbabaje nuburyo bagiye gusubira inyuma kubwo gukorana nabo batiyumvamo nyuma yibyo byose, abantu iteka ntibiahimira ibyiza ayo namashyari gusa amaherezo ibyawe biba ari ibyawe.

  • Adeline
    Ku wa 9-07-2021

    Mbega agahinda M Irene ihangane rwose bibaho gusa ndumva amarira yanyishe ark humura IMANA Irakuzi Kandi icyo yagushyiriyeho irakizi komera rero ntuhungabanywe numuyaga turagukunda kdi nimana iragukunda rero abo bana aho wabagejeje niheza ntacyo bitwaye wow bubarekuye buriya wasanga Hari abandi Imana iguteganyirije bakiri hasi komera rero

  • Uwihanganye marc
    Ku wa 9-07-2021

    Ark uyu mugabo yagiye ajya kubakisha amazu imyidagaduro ayiziho iki

  • Uwihanganye marc
    Ku wa 9-07-2021

    Ark uyu mugabo yagiye ajya kubakisha amazu imyidagaduro ayiziho iki

  • Ni mugisha only
    Ku wa 9-07-2021

    Ndababaye
    CyneIrene kbx ubitekerezeho kbx Dorcas, Vestine ndabakunda cyne
    Ariko Nyne2 so maybe birabaye

  • -xxxx-
    Ku wa 9-07-2021

    M Irene abo bana bareke gusa uzirikane ko ntaruhare babifitemo ahubwo ari abatishimira iterambere ryabandi kd ntawe utazi aho wabakuye naho ubagezeje.murwego rwo kwirinda ibibazo bindi wabasezera.

  • Uwiringiyimana narcisse
    Ku wa 9-07-2021

    Ntibyoroshye nikoko ineza ibanje ipfa ubusa gusa icyo nakubwira Mr Irene abo bana bareke batazakugerekaho nibindi bareke rwose ibyubu biguruka ntamababa.

  • Uwimana ange nelly
    Ku wa 8-07-2021

    Birababaje cane ark mugire ukwihanga iryo nifuye rya satani Imana izabikemura

  • uwimana chantal
    Ku wa 8-07-2021

    Sha aba bana bafite agahinda,

    kd barazira ibintu byamafuti batagizemo uruhare. ikigaragara abana bisgimiye ko mukorana ahubwo uwo mubyeyi. asabe abana imbabazi kuko yabasebeje abatera nagahinda

  • Nakure Aimee joyeuse
    Ku wa 8-07-2021

    Abo bana wabagiriye neza pe ahubwo natwe uzatwifashirizs

  • Nakure Aimee joyeuse
    Ku wa 8-07-2021

    Abo bana wababiriye neza pe nubwo ahubwo natwe uzatwifashirizs

  • Nakure Aimee joyeuse
    Ku wa 8-07-2021

    Abo bana wababiriye neza pe nubwo ahubwo natwe uzatwifashirizs

IZASOMWE CYANE

To Top