Amashusho ya Kwizera Olivier agira ati "Kabaye" yavugishije abatari bake
Amashusho y’umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier arimo avuga ati "kabaye" afite amacupa ya Panache benshi bagakeka ko ari umusemburo, yavugishije benshi.
"Kabaye" ni imvugo imaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yazanywe n’umugabo witwa Busyete ubwo yari mu kiganiro arimo anisomera ku musembero, umunyamakuru amubajije ati "ubwo nturi businde?" Na we ahita amusubiza ati "Kabaye".
Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, nibwo aya mashusho yagiye hanze atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu Nzove ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe basoje imyitozo.
Uyu musore yari yicaye afite icupa, mugenzi we ahita amubwira ati "ubwo izo nzoga urimo kunywa nturi businde?", Kwizera yatangiye gucugusa rya cupa, arikubita mu mpande ari nako asomaho agira ati "Kabaye, kabaye".
Uyu musore gusa ntabwo ari inzoga yanywaga ahubwo ni Panache yengwa n’uruganda rutera inkunga iyi kipe, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwishimisha.
Nk’uko bigaragara mu bitekerezo abantu bashyize kuri aya mashusho ISIMBI yasingije abakunzi bayo kuri Instagram, hari abagize ngo ni inzoga, ni mu gihe hari abandi bahise bamenya ko ari Panache yanywaga.
Hari abagiriye inama uyu musore yo kwita ku kazi akareka ibintu bimusubiza mu mbuga nkoranyambaga kuko zagiye zimukoraho kenshi, ni mu gihe abandi babona nta kibazo kuko byakozwe mu kwishimisha.
Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 26-12-2021Ubutaha mbere yo gusohora inkuru mujye mugenzura imyandikire. Byaba byiza mufite chef editor kuko birababaje gusoma inkuru yuzuyemo amakosa gusa. Murakoze
-xxxx-
Ku wa 26-12-2021Ubutaha mbere yo gusohora inkuru mujye mugenzura imyandikire. Byaba byiza mufite chef editor kuko birababaje gusoma inkuru yuzuyemo amakosa gusa. Murakoze