Imyidagaduro

Anita Pendo nyuma yo gusezerera kuri RBA yatangiye akazi kuri Radio nshya

Anita Pendo nyuma yo gusezerera kuri RBA yatangiye akazi kuri Radio nshya

Nyma y’iminsi micye asezeye mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 10, Anita Pendo yamaze gutangira akazi kuri Kiss FM.

Anita Pendo agitangaza ko yasezereye RBA byatangiye kuvugwa ko ashobora kuba yerekeje kuri Kiss Fm nk’umusimbura wa Sandrine Isheja wagizwe umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu rw’itangazamakuru.

Kuri uyu wa 6 Nzeri 2024, Anita Pendo yatangiye akazi kuri Kiss Fm, aho azajya akorana na Andy Bumuntu na Rusine mu kiganiro cya mu gitondo cya ’Break First with Stars’.

Iki kiganiro ni cyo Sandrine Isheja werekeje muri RBA yakoraga, Anita Pendo akaba yamusimbuye.

Radio ya Kiss Fm ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye ikaze Anita Pendo mu muryango wa Kiss Fm.

Bati "Ibihuha bibaye ukuri, ikaze mu muryango wa Kiss Fm, Anita Pendo."

Anita Pendo yatangiye akazi kuri Kiss FM

RUKUNDO Sulaiman /ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top