Imyidagaduro

Ariel Wayz, Dj Brianne na Alliah Cool bitezwe k’Umunsi w’Igikundiro

Ariel Wayz, Dj Brianne na Alliah Cool bitezwe k’Umunsi w’Igikundiro

Umuhanzikazi nyarwanda Ariel Wayz, umukinnyi wa filime Alliah Cool ndetse na Dj Brianne bamwe mu bitezwe k’Umunsi w’Igikundiro, umunsi Rayon Sports yerekaniraho abakinnyi bayo.

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, hazaba Umunsi w’Igikundiro 2023, ni umunsi Rayon Sports izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Kuri uyu munsi kandi Rayon Sports izakina umukino wa gicitu n’ikipe Kenya Police FC yanamaze kugera mu Rwanda aho iri bukorere imyitozo saa 14h kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

Uretse uyu mukino abantu bazawitabira ntabwo bazicwa n’irungu kubera ko hazaba harimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro harimo ‘Abacrobats’ indirimbo n’ibindi byinshi cyane.

Byitezwe ko abari muri Stade bazaba basusurutswa mu ruvagitirane rw’imiziki izatuma baticwa n’irungu na Dj Brianne ndetse na Dj Selekta Faba.

Mu bahanzi byitezwe ko bazaririmba kuri uyu munsi, ku rutonde hiyongereyeho umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, Ariel Wayz wemeje ko na we azaba ahabaye.

Aba bose bakaba biyongereye ku mukinnyi wa filime Nyarwanda, Alliah Cool na we wavuze ko atazatangwa kuri uyu munsi w’igikundiro aho azaba yagiye gushyigikira iyi kipe yambara ubururu n’umweru inafite abafana benshi mu gihugu.

Ni mu gihe ibi birori bizayoborwa (MCs) na Ngabo Roben usanzwe ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, umunyamakuru wa Ishusho TV, Mugenzi Faustin ndetse na Masinzo Ikinyange.

Ariel Wayz azaba ahabaye k'Umunsi w'Igikundiro
Dj Brianne azaba asusurutsa abantu
Allaih Cool na we azaba ahabaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top