Imyidagaduro

Ariya majwi y’ubusambanyi mwumvise ntabwo ari njye, banyibeshyeho – Jojo (VIDEO)

Ariya majwi y’ubusambanyi mwumvise ntabwo ari njye, banyibeshyeho  – Jojo (VIDEO)

Niyosenga Joseline wamenyekanye nka Jojo muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko amajwi aheruka kujya hanze y’umukobwa avuga uko yasambanye akamwitirirwa atari we, bamwibeshyeho.

Hamaze iminsi hanze amajwi y’umukobwa yashyizweho ifoto ya Jojo, uyu mukobwa aba yigamba uburyo yaryamanye n’umugabo nyuma ajya muru bus ahurirayo n’undi musore na we biba uko.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jojo yavuze ko ayo majwi atari we ahubwo umuntu yafashe ifoto ye ayihuza n’ayo majwi ariko akaba atari we.

Ati “hari abantu babyitiranyije ko ari njye ariko si njye. Mbimenya ntabwo uriya muntu namukurikiraga kuri Tik Toko nubwo mbaho, nabimenye barimo kunyoherereza ariya majwi, bambwira ngo ibi ko ari amahano wakoze ni ibiki? Mbyumvise numvise amajwi y’uwo muntu nanjye bitandukanye, ngerageza gusobanurira abantu bamwe na bamwe ariko ntibibuza ko abantu bamwe na bamwe bacyumva ko ari njyewe.”

“Umuntu wese wumvise ariya majwi, ntabwo ari njyewe, ntabwo ari Jojo, ni abantu bafashe amajwi y’ibishegu cyangwa amajwi arimo ibintu by’urukozasoni, bakoresha ifoto yanjye ariko iriya foto n’ijwi, ni abantu babiri batandukanye.”

Yavuze ko ayo majwi yamubabaje aho yibajije impamvu umuntu wabikoze yahisemo gukoresha ifoto ye kandi abizi neza ko atari we, gusa ngo ubu byarashize.

Jojo yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonke, ‘The Messege’ na ’My Heart’ za Nyambo n’izindi, ubu arimo gusohora iye bwite yise ‘Impeta’.

Jojo yavuze ko amajwi bumvise atari aye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Germain
    Ku wa 8-06-2024

    Ibyo birazwi ko hari abiyitirira abandi muburyo bwo gukurura ababakurikira beshyi nyiri bwete iyo utamukuyeho amakuru amuvugaho kuki uha agaciro ibinyoma

IZASOMWE CYANE

To Top