Imyidagaduro

B Threy yahundagajweho imitoma n’umugore we

B Threy yahundagajweho imitoma n’umugore we

Mu mvugo yuje imitoma, Keza Nailla yifurije isabukuru nziza umugabo we Muheto Bertrand uzwi nka B Threy n’imfura ya bo bavukira umunsi umwe.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaje umunezero udasanzwe kuba abafite mu buzima bwe.

Ati "Umwaka urirenze mbaye umubyeyi, inseko n’urukundo rwinshi bisaze umuryango wanjye. Ndibuka igihe muganga yavugaga ko nzabyara mu mpera za Nyakanga, umugabo wanjye B Threy yahise avuga ko ari ku isabukuru ye kandi koko byarabaye none basangiye isabukuru y’amavuko.”

Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni bwo B Threy n’umugore we Keza bibarutse imfura ya bo, bityo iba ihuje umunsi w’amavuko na Se umubyara.

B-Threy uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.

Keza yifurije umugabo we B Threy isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mékílô
    Ku wa 29-07-2024

    Ndabakunda cyane

  • -xxxx-
    Ku wa 27-07-2024

    Aaaah abantu bahinduk nkigic witay kubyo bavuga wayatamo

IZASOMWE CYANE

To Top