Umunyamakuru wari ukunzwe cyane kuri Afrimax TV, Bac-T avuga ko nta kintu na kimwe yapfuye n’iyi TV ahubwo byatewe n’ideni yari afitiye Big Town Empire, umushinga yahagaritse utarangiye.
Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yakwirakwiye ko Bac T yatandukanye na Afrimax TV benshi bakekaga ko ari n’iye.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bac T yavuze ko byatewe n’umushinga wa Big Town yatangiye akawusubika atawurangije abantu bagahora bawumwishyuza.
Iyi Big Town Empire irimo ibintu byinshi Studio ikora indirimbo, Big Town TV ari naho agiye kwimurira ibikorwa bye yakoraga kuri Afrimax TV.
Ati“Kugira ngo mve kuri Afrimax TV biroroshye kubisubiza, nakomeje kubivuga ko nari mfite ideni rya Big Town, urabona Big Towm Empire ifite ibikorwa byinshi n’ibikorwa natangije kuri Big Town TV nari nabikoze mbere y’uko tubishyira kuri Afrimax.”
“Big Town twarayitangiye dukora imyaka nk’itatu duhita dufunga, ntabwo iyo gahunda yahise ifungwa burundu abantu bakomeje kuyinyishyuza, twakoze ibikorwa tuzana producer Washington mu Rwanda, Radio na Weasel narabazanye mu Rwanda, Big Town cyari ikintu kinini ariko igihe cyayo ntabwo cyari cyageze, narihanganye none igihe cyageze cyo gushyira mu bikorwa gahunda ya Big Town Empire, Afrimax ku ruhande gato nje kwishyura ideni.”
Yakomeje avuga ko nta kintu na kimwe yapfuye na Afrimax ahubwo ari igihe cyari kigeze ngo atandukane na Afrimax TV.
Ati“kuba nta nkuru nakoraga nari nafashe umwanya njya Dubai mu kiruhuko, mukugaruka nakoze nk’icyumweru kimwe nyuma y’aho ngaho gahunda zihita zihagarara nagomba kwitegura neza kugira ngo ibintu bizatangire tariki ya mbere, itariki yarageze mpita mfata icyemezo.”
Gufata iki cyemezo ngo ni kimwe mu bintu byamugoye mu buzima kuko atumvaga ukuntu agiye gusiga ibintu yubatse mu myaka 2.
Ibitekerezo
umukunzi platin
Ku wa 9-01-2021Igitekerezo cange uwemeye arababarirwa nibanubabarire azakora arikwishura.