Benjamin Gicumbi agiye kurongora umukobwa bakoranye kuri Radio 10
Umunyamakuru Benjamin Gicumbi ageze kure imyiteguro yo kurushinga, aritegura kubana na Umuhoza Delphine bakoranye kuri Radio 10.
Hagenimana Benjamin wamamaye nka ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio&TV10 yaherukaga kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza tariki ya 30 Ukuboza 2018.
Ubu, Gicumbi na Umuhoza Delphine bageze kure imyiteguro y’ubukwe, bazarushinga ku itariki ya 20 Kamena 2019 ndetse bamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire.
Mu kumenyesha inshuti ze ko afite ubukwe, Gicumbi Benjamin yashyize kuri Instagram integuza y’ubukwe bwe ayiherekeza amagambo agira ati “Nguyu umunsi uhoraho yatugeneye ngo uzatubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo […]uyu munsi muzaze twishimane.”
Gicumbi na Delphine bakoranye igihe kinini kuri Radio 10. Uyu musore yakoraga ikiganiro kivuga ku mikino mu gihe umukunzi we yari azwi mu biganiro by’imyidagaduro.
Ubukwe bwabo buzaba ku wa 20 Kamena 2019, bazasezeranira muri Lycée Notre Dame de Citeaux mbere y’aho ku wa 19 Kamena 2019 hazabanza kuba umuhango wo gusaba no gukwa kuri Rainbow Hotel.
Ibitekerezo
Nishimwe Aline
Ku wa 26-12-2021Baraberewe cane
ndahayo
Ku wa 28-04-2019Yooh, baraberanye kabisa!! muzagire ubukwe bwiza. gusa ndabona umunyamakuru w’injiji ishaka kubabihiriza. ariko mbaze abasomyi :Umuntu arinda yiyita umunyamakuru ataramenya amezi ya kinyrda???? 😱 "July" ni "Nyakanga" naho "Kamena" mu cyongerza ni "June" Ndasaba abasomyi kudaha agaciro amatariki avugwa muri iyi nkuru, ahubwo bagendere kuri "invitation card "puuu!!