Imyidagaduro
Bienvenue Redamptus wamenyekanye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 903
Bienvenue Redamptus wamamaye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Igihozo Divine.
Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, aho wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bienvenue na Divine bahisemo kubana akaramata nyuma y’imyaka itatu bakundana.
Bienvenue Redamptus yamenyekanye cyane mu kigo cy’itangazamakuru (RBA) aho yakoraga kuri televiziyo by’umwihariko mu makuru.
Uyu mugabo wakoreye iki kigo igihe kinini asigaye akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) mu ishami rya ‘External Link Departement’.
Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.
Ubwo bari bategereje gusezerana
Yamanitse akaboko yemeza ko bazatandukanywa n'urupfu
Byari ibyishimo kuri bo
Bahise babinywera
Ibitekerezo