Imyidagaduro

Bitunguranye Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM

Bitunguranye Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM

Umhanzi akaba n’umunyamakuru, Andy Bumuntu wakoraga kuri Kiss FM yamaze kuyisezeraho.

Uyu munyamakuru wakoraga ikiganiro cya mu gitondo cya Breakfast with a Star na Rusine ndetse na Sandrine Isheja uheruka kwerekeza kuri RBA nk’umuyobozi wungirije, yari ahamaze imyaka 2.

Andy Bumuntu winjiye muri Kiss FM muri Mata 2022, asezeye nyuma y’iminsi ibiri gusa Anita Pendo atangiye akazi kuri Kiss FM asimbura Sandrine Isheja Butera.

Kayigi Andy Fred akaba yasohoye itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yamaze gusezera kuri iyi radio ikorera Sonatubes.

Yatangiye umuziki muri 2009, yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ndashaje’, ’On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zatumye yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.

Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyvette
    Ku wa 10-09-2024

    Kuberikiagiyeariweuturemeraumunsi

  • Niyvette
    Ku wa 10-09-2024

    Kuberikiagiyeariweuturemeraumunsi

  • tuyisingize placide
    Ku wa 9-09-2024

    kissfm irahirimye

  • tuyisingize placide
    Ku wa 9-09-2024

    kissfm irahirimye

  • tuyisingize placide
    Ku wa 9-09-2024

    kissfm irahirimye

  • JMV
    Ku wa 9-09-2024

    Ok ubu ujyiye kwerekeza kuyihe Radio cg ujyiye kwikorera shaka akandi kazi nicyo nkwifuriza

IZASOMWE CYANE

To Top