Imyidagaduro

Bruce Melodie mu gahinda gakabije

Bruce Melodie mu gahinda gakabije

Umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe muri iyi minsi, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyirakuru.

Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku wa 23 rishyira 24 Mata 2023 ni mu gihe Melodie yari muri Nigeria aho yagiye mu bikorwa bya muzika.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagarageje agahinda yatewe no kubura nyirakuru.

Ati "Ruhukira mu mahoro nygorokuru. Ndagukunda ubuzima bwanjye bwose."

Uyu mubyeyi ni we Melodie yari asigaranye kuko hashize imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara aho yasigaranye n’abavandimwe be 3 ni mu gihe se yapfuye Melodie afite imyaka 6 gusa.

Bruce Melodie ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha nyirakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top