Imyidagaduro

Bruce Melodie waruciye akarumira ku kayabo yishyuye n’urubanza afite i Burundi, yasohoye indirimbo ishima Imana

Bruce Melodie waruciye akarumira ku kayabo yishyuye n’urubanza afite i Burundi, yasohoye indirimbo ishima Imana

Umuhanzi nyarwanda uheruka gufungirwa mu Burundi, Bruce Melodie yasohoye indirimbo ishima Imana yakomoye ku isengesho yavugiye mu gihome.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo Bruce Melodie yafungiwe i Burundi n’inzego z’umutekano zamushinjaga ubwambuzi yakoreye Bankuwiha Toussaint wari wamutumiye mu gitaramo ntabashe kujya kuririmbayo ndetse ntasubize amafaranga yari yahawe.

Uyu muhanzi kugira ngo arekurwe ndetse anakore ibitaramo bye yari afiteyo bivugwa ko yishyuye ibihumbi 2 by’amadorali, miliyoni 30 z’amarundi Toussaint yavugaga yakoresheje mu kumwitegura ndetse n’andi miliyoni 12 z’indishyi y’akababaro.

Gusa hari n’andi makuru yavuze ko inzego z’ubutabera mu Burundi zahise zibyinjiramo aya mafaranga bayaka Toussaint barayafatira ndetse bikaba bigomba kujya mu manza.

Ku munsi w’ejo ubwo yari ageze mu Rwanda, Bruce Melodie yemeje ko iki kibazo yari agifitanye na Toussaint ariko abajijwe ku by’amafaranga yishyuye n’uru rubanza aryumaho avuga ko ntacyo yabitangazaho kuko biri mu nzego z’ubutabera rero ashobora kwikanga yavuze ibidakwiye.

Ati “Iyo rero bigeye mu mategeko dore umunyamategeko ng’uyu njyewe ntabyo nsobanukiwe cyane, bibazwa abanyamategeko kandi hari n’amakuru aba akiri ibanga umuntu atatangaza kuko inzego z’Ubutabera ziba zikiri mu kazi ka zo ntabwo nabivugaho birebire.”

Ku by’urubanza yagize ati “nari maze kuvuga ko ntari bubivuge? Nari maze kuvuga ko ayo makuru ntazi neza niba nemerewe kuyatanga ni yo mpamvu ndibwirinde kuyatanga kugira ngo ntagira ibyo nangiza. Ntabyo ndibuvugeho kuko ntazi ibyo naba nangije kuko iby’amategeko ntabyo nsobanukiwe.”

Uyu muhanzi kandi akigera mu Rwanda ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2022, yasohoye indirimbo ishima Imana ikubiyemo isengesho yavugiye muri gereza ubwo yari afunzwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Melodie yavuze ko ari nkuru mpamo y’ibyamubayeho i Burundi.

Ati “Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, mu bihe bishize nanyuze mu bihe by’umwijima, narasenze ndi muri kasho, indirimbo ivuka mu masengesho yanjye. Iyi ndirimbo ndayibatuye.”

Iyi ndirimbo yise “Urabinyegeza” ijambo ry’ikirundi, mu Kinyarwanda ugenekereje ni “Urabihisha”, avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye ubwo yari afungiwe i Burundi ko ku bw’izo mpamvu buri Cyumweru azajya ajya gusenga.

Bruce Melodie yashimye Imana ku byo yamukoreye i Burundi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top