Imyidagaduro

Bruce Melodie yasabye imbabazi The Ben n’abakunzi be

Bruce Melodie yasabye imbabazi The Ben n’abakunzi be

Nyuma y’uko benshi batishimiye amagambo Bruce Melodie aheruka gutangaza kuri The Ben, yaciye bugufi asaba imbabazi uyu muhanzi mugenzi we n’abakunzi be.

Mu kiganiro yakoze kuri Instagram tariki ya 9 Gashyantare 2023, Melodie yongeye gusa nushotora The Ben ndetse akoresha amagambo [asa n’akomeye ataranyuze benshi.->Itahiwacu Bruce yemeye guca bugufi asaba imbabazi umuhanzi The Ben n’abakunzi be barakajwe n’amagambo aherutse kuvuga kuri mugenzi we ubwo yavugaga ko yari yarazimye.

Ejo hashize mu kiganiro yagiranye na MIE, Bruce Melodie yasabye imbabazi ku bantu batakiriye neza ibyo yavuze.

Ati "Mu mbabarire ntabwo nzongera , mu mbabarire rwose ntabwo nzongera, ariko bamenye ko tuba turi mu myidagaduro.”

“Imyidagaduro yacu ibamo utuntu twinshi tw’amatiku ariko nta roho mbi ibibamo, nta mutima mubi.”

Bruce Melodie akaba yakomeje avuga ko ibintu abantu baba bavuga mu myidagaduro nta hantu na hamwe biba bihuriye n’ubuzima bwite bwa muntu, bityo ko abantu bareka ibintu byo gushaka gufungisha abantu.

Bruce Melodie na The Ben baheruka guhurira mu gitaramo gisoza Rwanda Day yabereye Washington D.C mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Melodie yasabye imbabazi The Ben n'abakunzi be
The Ben we inshuro zose we avuga ko nta hangana rihari hagati ye na Melodie ahubwo bagakoze igitaramo bahuje imbaraga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top