Imyidagaduro

Bruce Melodie yatangaje impamvu yatandukanye n’umujyanama we bari bamaranye imyaka 5 akamusimbuza undi

Bruce Melodie yatangaje impamvu yatandukanye n’umujyanama we bari bamaranye imyaka 5 akamusimbuza undi

Umuhanzi Bruce Melodie yahisemo gutandukana na Kabanda Jean de Dieu wari umaze imyaka 5 ari umujyanama we kuko yifuza gushyira umuziki we ku rundi rwego, akaba yahise ajya mu maboko ya Cloud9 Entertainment.

Ibi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru aho avuga ko ubu umujyanama we mushya ari Lee Ndayisaba wamenyekanye nk’umuyobozi wa Cloud TV Rwanda rikaba ishami rya Cloud Media igitangazamakuru cyo muri Kenya.

Yagize ati“mu rwego rwo kugeza impano yanjye ku rundi rwego, no gukomeza gukora umuziki abafana banjye bakunze mu myaka yose ishize, twamaze kumvikana na Cloud9 Entertainment kureberera ibikorwa byanjye byose bijyanye n’umuziki.”

“Umuyobozi wa Cloud9 Entertainment, Lee Ndayisaba ni we uzayobora iyi mishinga yose. Kabanda Jean de Dieu wari usanzwe ureberera inyungu zanjye agiye kwita ku nshingano nk’umuyobozi wa ISIBO TV na ISIBO GROUP LTD.”

Ndayisaba Lee ni umuyobozi wa Cloud9 Entertainment, yayobye irushanwa rya East African Got Talents ni umwe mu bateguye kandi igitaramo cya Beer Fest cyabereye i Rugende cyatumiwemo Wizkid.

Bruce Melodie yahinduye management ye
Lee Ndayisaba ni we mujyanama mushya wa Bruce Melodie
Kabanda Jean de Dieu yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi wa ISIBO TV
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Donath
    Ku wa 16-02-2021

    Ari mukazi umusaza

  • Donath
    Ku wa 16-02-2021

    Ari mukazi umusaza

  • Donath
    Ku wa 16-02-2021

    Ari mukazi umusaza

IZASOMWE CYANE

To Top