Bruce Melodie yigaramye ibyo kwataka Meddy na The Ben, ijwi rimaze imyaka 3(VIDEO)
Nyuma y’uko mu minsi ishize hasohotse ijwi ry’umuhanzi Bruce Melodie yishongora avuga ko ari we muhanzi uhagaze neza kurusha abandi mu Rwanda abantu bagakeka ko yavuze Meddy na The Ben, uyu muhanzi yavuze ko atari bo kuko muri ayo majwi nta hantu avuga abo bahanzi ko iryo jwi rimaze imyaka 3.
Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze ijwi ry’uyu muhanzi arimo aganira n’inshuti ye yitwa Emmy, avuga ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi(nta mazina yabo yavuze) yungamo ko abo basore ari abanebwe(abantu baketse ko yavugaga Meddy na The Ben).
Yagize ati“ Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo. Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.”
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Bruce Melodie yavuze ko koko ayo majwi ari aye ariko amaze imyaka hafi ine.
Ati“Ririya jwi ni iryanjye, kuba ari iryanjye ni iryanjye. Naryoherereje Emmy, narimwoherereje mu 2017 cyangwa na 2018, kandi koko ibintu narimo kuvuga hari igihe The Ben na Meddy bari barashyizemo intera ariko se hariya nihe mvuga Meddy na The Ben.”
Yakomeje avuga ko abantu babitangaje nta n’umwe wamuvugishije ahubwo bahita bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Ati“Ahubwo ikibazo cyo kwibaza abantu bafashe iyi nkuru bakavuga ngo Bruce Melodie yavuze Meddy na The Ben, iyo nkuru bayikuye he ko nkorera mu Rwanda? Nta muntu wambajije.”
Ahamya ko iri jwi yarifashe muri 2018 kandi avuga abahanzi nyarwanda bose bo hanze y’u Rwanda(Diaspora) kuko icyo gihe bose batakoraga cyane bakoraga indirimbo imwe bakarekera.
Mu munsi yashize Bruce Melodie yabwiye ISIMBI ko mu bahanzi nyarwanda akunda kandi yemera ari Meddy na The Ben kuko ari abahanzi b’abahanga.
Ibitekerezo