Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiwe n’Abanyatanzaniya yaririmbiye mu gitaramo cya Harmonize (AMAFOTO)

Bruce Melodie yishimiwe n’Abanyatanzaniya yaririmbiye mu gitaramo cya Harmonize (AMAFOTO)

Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, Bruce Melodie, yishimiwe n’abakunzi b’umuziki muri Tanzania ubwo yaririmbaga indirimbo ye "Katerina" mu gitaramo cya Harmonize.

Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 31 Ukuboza 2021, kibera Palm Village Mikocheni, Harmonize yamurikaga Album ye ya kabiri yise "High School".

Ubwo yari ageze hagati yafashe umwanya abwira abakunzi be ko agiye kubereka umuvandimwe we wo mu Rwanda, ari we Bruce Melodie.

Ati "Bagore namwe bagabo, ngiye kubahamagarira umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda. Mwiteguye umuvandimwe wanjye, Bruce Melodie!"

Yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yakunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo ari yo "Katerina".

Agiye kuyisoza yasabye abari bitabiriye iki gitaramo kuririmbana na we iyi ndirimbo nabo baramufasha, mu minota mike yamaze ku rubyiniro akaba yabashimishije.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo, Melodie yagize ati "ndi hano ku bw’urukundo nkunda umuvandimwe wanjye Konde Boy [Harmonize], ndi hano kumushyigikira, komeza ukore umuziki mwiza muvandi."

Bruce Melodie amaze iminsi muri Tanzania, amakuru akaba avuga ko yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Harmonize izasohoka mu minsi iri imbere.

Ubwo Harmonize yari amaze guhamagara Bruce Melodie ku rubyiniro
Melodie yasusurukije abantu mu ndirimbo ye Katerina
Harmonize yavuze ko yishimiye kwakira Bruce Melodie
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top