“Burya urukundo ni danger bijya binyobera” – Bertrand wahishuye impamvu yatandukanye n’umukunzi we
Umukinnyi mushya w’ikipe ya Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand avuga ko amaze imyaka igera muri 4 atari mu rukundo kuko hari ibyo yari ahugiyemo atari kubangikanya na rwo ngo bishoboke.
Iradukunda Jean Bertrand ni izina rizwi cyane muri ruhago y’u Rwanda, si ibyo gusa ririmo kugenda rikura no mu gisata cy’imyidagaduro aho azwiho kumurika imideri, bitandukanye n’ibindi byamamare nyarwanda ntabwo aragaragaza umukobwa w’inzozi ze, umukobwa wigaruriye umutima we nk’uko abandi bajya babigenza.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Iradukunda Bertrand yavuze ko impamvu adakunze kugaragaza umukunzi we ari uko nta we afite, gusa ngo n’ubundi iyo atekereje ku by’urukundo akenshi biramucanga, ariko ngo abona igihe kigeze.
Yagize ati“impamvu mutabona ni uko nta we mfite. Rero mbere nari mfite ibintu byinshi mu mutwe ariko ubu ng’ubu nabaye nk’utuje natangiye kubitekerezaho, mubonye sinamusubiza inyuma n’ubwo biba bitoroshye, urukundo ni danger usanga uwo ukunda atagukunda, ugukunda na we utamukunda, kugira ngo uzabone umuntu muhuje ntabwo ari ibintu bihita biza ako kanya.
Akomeza avuga ko ubu amaze imyaka 4 nta mukunzi, ni nyuma yo gutandukana n’uwo bari kumwe ahanini bitewe n’uko baburanye.
Yagize ati“yari ahari nyuma tubivamo. Hashize imyaka 4. Ntabwo ari ibintu bikomeye twapfuye ariko mu rukundo habamo ibintu byinshi bitandukanye, ariko ikintu cyatumye dutandukana ni uko umwe yagiye kure y’undi, ntabwo yagiye hanze y’u Rwanda ariko yahinduye aho yabaga tugenda tuburana gutyo.”
Iradukunda Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura VS ubu yamaze gusinyira Gasogi United.
Ibitekerezo