Imyidagaduro

Bwa mbere Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be babiri

Bwa mbere Ange Kagame  yatangaje amazina y’abana be babiri

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame bwa mbere yahishuriye abamukurikira amazina y’abana be babiri b’abakobwa.

Ni butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yishimira ko we n’umugabo Ndengeyingoma Bertrand abana babo bagize isabukuru y’amavuko.

Ange Kagame wakoze ubukwe na Ndengeyingoma Bertrand muri Nyakanga 2019, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko aba bana be ari impano idasanzwe yahawe n’Imana.

Ni abana bavukiye ukwezi kumwe n’itariki imwe ariko mu myaka itandukanye.

Umukuru yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2020 akaba yujuje imyaka 3 y’amavuko.

Amalia Agwize Ndengeyingoma ni we buheta bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand akaba we ejo hashize yarujuje umwaka umwe kuko yavutse tariki ya 19 Nyakanga 2022.

Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bahishuye amazina y'abana babo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top