Imyidagaduro

Bwa mbere King James yavuze ku rukundo rwe, umukobwa batandukanye

Bwa mbere King James yavuze ku rukundo rwe,  umukobwa batandukanye

Umuhanzi nyarwanda King James udakunda gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo, yemeje ko hari umukobwa bakundanye baza gutandukana ari n’aho yakuye inganzo yo guhanga indirimbo ’Uhari Udahari’.

Ruhumuriza James uzwi nka King James, amaze imyaka irenga 10 muri muzika nyarwanda, afite abakunzi benshi biganjemo igitsina gore kubera indirimbo z’urukundo aririmba zifasha benshi.

Gusa nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane nk’ibindi byamamare, ndetse ntabwo muri iyi myaka yigeze agira umukobwa agaragaza bakundana.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, King James yavuze ko gukunda akunda kandi azi no gutereta ariko aba yifuza ko ubuzima bwe mu rukundo butandukana n’ubuzima bw’umuziki.

Ati "Nanjye sinzi impamvu ariko ni uko mba nifuza ko ubuzima bwanjye bw’urukundo bwaba ubuzima busanzwe, butari ahagaragara. Igihe nagerageje gutereta ntabwo byigeze byanga."

Uyu muhanzi uherutse gusohora album nshya, iriho indirimbo yitwa ’Uhari Udahari’, avuga ko ari nkuru mpamo y’ibyamubayeho n’ubwo yongeyemo izindi nkuru kugira buri wese yibonemo.

Ati "Uhari udahari, ni inkuru mpamo ariko na none nkabivanga n’izindi nkuru kugira ngo buri wese yiyumvemo, urebye ushobora gukundana n’umuntu ukabona ntumufatisha neza. Ushobora gukundana n’umuntu ukabona uko birimo kugenda siko ubyifuza, twakundanye nk’umwaka."

King James ni umuhanzi wagiye uvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi barimo abo mu muziki na we abarizwamo nka Priscillah, Knowless... ibi byaje kumushyira ku gitutu maze muri 2015 yerura ko hari inkumi bari mu rukundo ariko yirinda gutangaza izina rye.

King James yavuze ko hari inkumi batandukanye bamaranye umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top