Bwa mbere umukunzi wa Kimenyi Yves yagaragaje ifoto ye atwite
Nyuma y’iminsi bivugwa ko umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango Claudine atwite, byashimangiwe n’ifoto ye yagiye hanze imugaragaza ko yenda kwibaruka.
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rumaze imyaka irenga 2, ni urukundo rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo umwe agaragariza undi amarangamutima cyane ko bose ari n’ibyamamare mu Rwanda.
Kuva muri Gashyantare 2021 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Kimenyi ariko ntabwo impande zombi zigeze zishaka ko bijya mu itangazamakuru.
Uyu munsi hakaba hasohotse ifoto y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, imugaragaza akuriwe yenda kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports uheruka kumwambika impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021.
Kanama 2019 nibwo urukundo rwabo rwamenyekanye, ni nyuma y’iminsi mike Kimenyi atandukanye n’uwari umukunzi we Didy d’Or, gusa ngo abantu babimenye we na Muyango babimazemo iminsi byaramaze gufata indi ntera.
Ibitekerezo
Pauluwimana
Ku wa 18-07-2021Nakunze amagambo mwa postinze mukomereze aho
Pauluwimana
Ku wa 18-07-2021Nakunze amagambo mwa postinze mukomereze aho