Bwiza Emerance yahigitse abagera kuri 210 yegukana irushanwa ryateguwe na KIKAC Music Label
Bwiza Amerance umukobwa w’imyaka 21, yegukanye irushwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’ ryateuwe na KIKAC LTD binyuze muri KIKAC Music Label, uyu mukobwa akaba agiye kwitabwaho n’iyi nzu itunganya umuziki mu gihe cy’imyaka 5.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, ryahuje abakobwa 211 aho bakoresheje uburyo bwo kwifata amashusho ubundi bakoherereza kuri Email, Facebook, WhatsApp na Instagram bya KIKAC LTD.
Uko bari 211 ababashije kugera ku cyiciro cya nyuma bari 30, akanama nkemurampaka kari kayobowe na Semivumbi Daniel(Danny Vumbi) usanzwe na we uba muri KIKAC Music Label, bemeje ko Emerance Bwiza wo mu Bugesera ari we wahize abandi.
Uyu mukobwa akaba agiye gusinya muri KIKAC Music Label amasezerano y’imyaka 5 azatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka 2021, iyi nzu ikaba isanzwemo abandi bahanzi bakomeye nka Danny Vumbi na Mico The Best.
Ibitekerezo
OBEDB
Ku wa 17-03-2023Andika Igitekerezo Hano TURABAKUNDA HANO RYABEGA
OBEDB
Ku wa 17-03-2023Andika Igitekerezo Hano TURABAKUNDA HANO RYABEGA