Imyidagaduro

Clarisse Karasira yashenguwe ndetse yitandukanya n’igikorwa polisi yakoreye abageni ku munsi w’ubukwe bwabo

Clarisse Karasira yashenguwe ndetse yitandukanya n’igikorwa polisi yakoreye abageni ku munsi w’ubukwe bwabo

Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira yayasabye polisi y’u Rwanda kugira impuhwe ndetse ikerekana icyubahiro gito, ni nyuma y’uko hari abageni barajwe muri Stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye amafoto y’abageni barajwe muri Stade ya Kicukiro, ni nyuma yo gufatwa na polisi y’u Rwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mugeni wari wambaye agatimba we n’umugabo we bafatanywe n’abandi bantu 57(ku cyumweru), bafatiwe muri Hoteli yahise inafungwa yitwa Rainbow iherereye mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi Clarisse Karasia yamaganye iki gikorwa cyakozwe na polisi kuko yari ikwiye byibuze kugirira impuhwe aba bageni.

Ati“ntabwo ari ukuvuga ko nemeranywa n’ibyo bakoze. Oya riko urebye ibibera mu masoko, aho imodoka zitwara abagenzi zihurira ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, ushobora kubona ko hari ahantu hatitabwaho neza. Nkunda igihugu cyanjye ariko ibi ntibyakabaye biba mu gihugu cyanjye.”

Yakomeje yibaza ukuntu aba babyeyi bazigisha abana babo gukunda igihugu mu gihe bafite urwibutso nka ruriya.

Ati“tekereza ukuntu bazigisha abana babo gukunda igihugu mu gihe bafire urwibutso nk’uru ku munsi w’ubukwe bwabo? Polisi y’u Rwanda n’impuhwe nke, mwagakwiye gukoresha amategeko n’icyubahiro ku bw’agaciro ka buri muntu.”

Clarisse Karasira akaba avuga ko yababajwe n’iki gikorwa yise nk’icyo kubura ubumuntu kandi Perezida Kagame ahora yigisha indangaciro zigomba kuranga umuntu.

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira
Abageni baraye muri Stade ya Kicukiro
Abari batashye ubu bukwe nabo baraye muri Stade
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top