Imyidagaduro

Coach Gael yatigishije imbuga nkoranyambaga, bamwe bamutega iminsi

Coach Gael yatigishije imbuga nkoranyambaga, bamwe bamutega iminsi

Nyuma y’uko umushoramari umenyerewe mu muziki, Coach Gael avuze ko yifuza gushora guhora no mu mupira w’amaguru, benshi bakabihuza na Rayon Sports bamubwiye ko azayita akiruka.

Karomba Gael wamenyekanye Coach Gael yahereye mu muziki aho afite inzu itunganya umuziki wa 1:55AM ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol.

Mu ntangiriro za 2024 ni bwo yinjiye mu mikino aho yahereye muri Basteball ashora mu ikipe ya United Generation Basketball (UGB).

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo APR FC yari imaze kunganya na Pyramids FC 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League bahatanira kujya mu matsinda, Gael yavuze ko yumva ashaka kuza mu mupira w’u Rwanda.

Yarengeje ijambo "Igikundiro", ryateye benshi urujijo bekeka ko yifuza Rayon Sports kuko iyi kipe basanzwe bayita Gikundiro.

Yagize ati "Ndumva nshaka kuza mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda. Ese barawumpa? Igikundiro."

Benshi mu babihuje n’uko yaba yifuza Rayon Sports akaba yasimbura Uwayezu Jean Fidele, bamwe bamubwiye ko yazamusaza abandi bamuha ikaze muri Gikundiro.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top