Bebe Cool yifatiye ku gahanga Diamond Platnumz yemeza ko adakwiye kugereranywa na we
Nyuma y’uko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Bebe Cool avuze ko utagereranya inzu ze n’iya Diamond yise nto, uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yahise ashyira hanze amashusho agaragaza inyubako ye n’amamodoka atunze.
Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na NBS TV, Bebe Cool yabajijwe niba kuba Diamond yarashyizwe ku rutonde nk’umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba ntacyo byamutwaye.
Bebe Cool mu magambo ye yagize ati “ndatekereza ari ukubona ibintu nabi, ukuri ni ukugura abareba indirimbo ze (views). Ntabwo Diamond yigeze aririmba mu gitaramo cyangwa ¼ cy’igitaramo gikomeye njye naririmbyemo none abagande murimo muramushimagiza.”
“Mwakarebye byibuze ko mfite n’amafaranga menshi kumurusha ariko kubera ko abagande mufite ubundi bushabitsi hanze y’igihugu. Twagize abahanzi beza muri Tanzania mbere y’uko iki kiragano cya Diamond n’imbuga nkoranyambaga kiza, abo ni Professor Jay na Mr. Nice.”
Bebe Cool kandi yavuze ko afite inzu nziza n’imodoka nziza kurusha Diamond n’ubwo imbuga nkoranyamabaga zimushimagiza.
Ati “iyo urebye inzu ya Diamond bahora bavuga, ntabwo wayigereranya n’inzu zanjye 2.”
Nyuma yo gutangaza aya magambo, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze amashusho agaragaza imbere mu gipangu imodoka ze atunze ndetse n’inyubako atuyemo.
Ibitekerezo
Nshimiyimama Olivier
Ku wa 10-11-2021Bebe cool nisi papa
Nshimiyimama Olivier
Ku wa 10-11-2021Bebe cool nisi papa
Nshimiyimama Olivier
Ku wa 10-11-2021Bebe cool nisi papa