Umuhanzi Diamond Platnumz yabaye iciro ry’umugani nyuma yo kuvuga icyongereza kidasobanutse.
Uyu muhanzi ugezweho muri iyi minsi cyane cyane mu ndirimbo Komasava Remix yakoranye na Jason Derulo.
Ubwo bari mu kiganiro baganira nk’itsinda, Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz igihe yagereye mu mujyi yamusubije igisubizo kidasobanutse benshi bibaza ku cyongereza cye.
Jason Derulo yabajije Diamond Platnumz ati "wageze mu mujyi ryari?" Diamond Platnumz akaba yamusubije ati "inshuro ya kabiri si byo? Inshuro ya kabiri mu gitondo."
Benshi bakaba bavuze ko yashakaga kuvuga ko yashakaga kuvuga saa munani z’ijoro.
Si inshuro ya mbere uyu muhanzi agarutsweho bitewe n’icyongereza cye abantu bakemanga. Gusa ni umwe mu bahanzi bakunzwe bafite indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika yose.
Ibitekerezo
Mugisha
Ku wa 5-08-2024Ndamukunda gusa ibyamubayeh ntawe bitabah murek kwiyemer siby
Igitekerezo cyanjye
Ku wa 3-08-2024Njye ikibazo mbibonamo nibwa bukorone twakoronejwe kuburyo mwumva ko kutamenya icyo cyongereza ko ari ikibazo ukumva ko byabacitse bikaba inkuru icuruzwa