Imyidagaduro

Diamond Platnumz yifatiye ku gahanga abateguye igitaramo cye i Kigali, abanyamategeko be babyinjiyemo

Diamond Platnumz yifatiye ku gahanga abateguye igitaramo cye i Kigali, abanyamategeko be babyinjiyemo

Diamond Platnumz wari utegerejwe i Kigali kuhakorera igitaramo, yavuze ko kitakibaye kubera guhuzagurika kw’abagiteguye.

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, ni mu gihe yagombaga kugera i Kigali ejo hashize ariko baramutegereza baramubura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yavuze ko ababajwe no kuba atakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali ku bw’impamvu z’abamuteguriye igitaramo.

Ati “Bitewe no guhuzagurika kw’abateguye igitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu cy’i Kigali - Rwanda cyari giteganyijwe uyu munsi ku wa 23 Ukuboza 2022 kitakibaye.”

Uyu muhanzi yahishuye ko abajyanama be ndetse n’abanyamategeko be batangiye gukora kuri iki kibazo.

Diamond yavuze ko yatangiye gutekereza gukorera igitaramo mu Rwanda agataramana n’abakunzi be mu minsi ya vuba.

Diamond Platnumz yavuze ko kubera guhuzagurika kw'abateguye igitaramo atagitaramiye i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gihozo uwase
    Ku wa 29-12-2022

    Good

  • Mpawenayo jospin
    Ku wa 26-12-2022

    Andika Igitekerezo Hano Nibatwarana hitintizohava iryana?? Mbegahooko Diamond Akunda umwanyamuto ? Haaa! Azohava Amuheba.

  • Pacifique
    Ku wa 26-12-2022

    Nibamureke nyamb yemera kwazojay kugikora kuk uy atashoboye cn

  • Pacifique
    Ku wa 26-12-2022

    Nibamureke nyamb yemera kwazojay kugikora kuk uy atashoboye cn

IZASOMWE CYANE

To Top