Imyidagaduro

Diana Teta azitabira Iserukiramuco rikomeye mu Bubiligi anagurishirizemo alubumu yise “Iwanyu”

Diana Teta azitabira Iserukiramuco rikomeye mu Bubiligi anagurishirizemo alubumu yise “Iwanyu”

Umuhanzikazi nyarwanda, Diana Teta, usigaye ubarizwa ku Mugabane w’Uburayi yatumiwe kuririmba mu Iserukiramuco rikomeye mu Bubiligi azanagurishirizamo alubumu ye nshya yise ‘Iwanyu’.

Iri serukiramuco yatumiwemo rizaba ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2020 ndetse amatike yo kwinjira yatangiye kugurishirizwa ku rubuga rwa www.concertgebouw.be

Mu myanya isanzwe ni amayero makumyabiri n’atandatu (€26.00) ariko ku bantu bari munsi y’imyaka 26 y’amavuko kwinjira ni amayero cumi n’atatu (€13.00), mu gihe ku bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko kwinjira ari amayero makumyabiri n’atatu n’ibice mirongo ine (€23.40).

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Teta yavuze ko ikigamijwe ari ugusakaza umuco n’ururimi rw’aho avuka kandi ko azishimira gutanga umusanzu we muri urwo rugendo n’iyo waba muto.

Teta Diana watumiwe muri iri serukiramuco rizabera mu Mujyi wa Bruges mu Bubiligi, ari kubarizwa mu gihugu cya Suède ndetse avuga ko yatangiye kwitegura kugira ngo azahatambukane umucyo.

Yakomeje avuga ko abazitabira iki gitaramo bazaboneraho no kugura ‘CD’ za alubumu ye yise “Iwanyu” zamaze gusohoka.

Ubusanzwe mu Bubiligi haba aba Wallons (bavuga Igifaransa) n’aba Flamands (Bavuga Igifurama), Teta Diana akaba yaratumiwe na ‘communauté Flamande’.

Muri iri serukiramuco kandi Teta azahuriramo na Dalilla Hermans, umugore w’umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Iri serukiramuco rirangwa n’umuziki ndetse n’inkuru mbarankuru byose bishamikiye ku buvanganzo. Teta Diana we aherekejwe n’abacuranzi, hanyuma Dalilla Hermans we azatanga ikiganiro ku bitabo yanditse.

Teta Diana asanzwe akora umuziki w’uruvange rwa ’Gakondo’ n’izindi njyana zirimo Pop&Rock, Jazz na World music, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Canga ikarita’, ‘Tanga Agatego’, ‘Velo’ n’izindi zitandukanye.

Teta umaze imyaka itatu abarizwa ku Mugabane w’Uburayi, aheruka i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yaririmbyemo ku wa 29 Werurwe 2019.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top