Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane nibwo umukobwa umaze kubaka izina mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Dj Brianne ari kumwe na Dj Dialo bafashe rutimikerere berekeza Duhai gususuritsa abazitabira ibirori batumiwemo.
Ni ibirori bizaba tariki ya 14 Gashyantare 2022, bikaba byarahujwe n’umunsi w’abakundana.
Bizabera ahitwa ‘Fortune Apearl Hotel’, uyu mukobwa akaba ari byo yerekejemo aho yahagurutse mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare.
Dj Dialo bajyanye, byitezwe ko mbere yo kujya muri ibi birori azabanza gususurutsa abantu mu bitaramo 2 (11 na 13 Gashyantare) byatumiwemo abahanzi nyarwanda nka Christopher, Jules Sentore, Jay Pac, Dj Toxxyk.
Uyu Mujyi kandi wa Dubai ukaba urimo umuhanzi nyarwanda, Bruce Melodie wagiyeyo atumiwe mu imurikagurishwa rya Dubai Expo Rwanda.
Ibitekerezo