Imyidagaduro

Dr Kayumba Christoper yavuze ko Miss Muthoni Fiona yakoreshaga umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa

Dr Kayumba Christoper yavuze ko Miss Muthoni Fiona yakoreshaga umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa

Dr Kayumba Christopher wari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kwitaba RIB ku kirego aregwa cyo gushaka gufata ku ngufu umwe mu banyeshuri be, mu ijoro ryakeye nibwo byamenyekanye ko uwo munyesheru ari Muthoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, ubu akaba ari umunyamakuru wa CNBC
.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukobwa yavuze ko ari we Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yitwaje icyo ari cyo.

Yavuze ko atari ibintu byari byoroshye gusohora ngo avuge kuko iyo umuntu yakorewe ihohoterwa aba yumva nta wa mwumva, inshuti ye Kamaraba ari na we wabivuze bwa mbere kuri Twitter abimenyesha RIB tariki ya 17 Werurwe 2021, ngo ni we wamuhatirije gutobora akavuga ibyamubayeho.

Kayumba akirama kubibona na we akaba yahisemo kumusubiza avuga ko na we azi ko ibyo yanditse ari ibinyoma kuko akiri no ku ishuri yakoreshaga umubiri we kugira ngo abone ibitamukwiriye.

Ati“noneho ni wowe Fiona bakoresheje kugira ngo banshinje ibikorwa bya kinyamanswa? Ntabwo nigeze nkuhohotera, imyaka yose ubwo nabaga nsohotse mu ishuri wakomezaga kumpatiriza ngo ngushire mu ikipe yanjye ikora ubushakashatsi cyangwa ngo nkureke uze mu kinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko numvise ko warimo ukoresha umubiri wawe kugira ngo ugire ibyo ukorerwa(favour).”

Yakomeje avuga ko Fiona yamuhatirije ndetse amusaba ko bahura ari bonyine undi akabyanga kuko yari azi icyo ashaka.

Ati“Wowe Fiona wokomeje guhatiriza, umpamagara ushaka ko duhura twenyine. Narabyanze. Wahamagaye editor wacu ushaka ko muhura, na we yarabyanze kuko yari azi amayeri yawe. Nyuma yo kuva ku ishuri wakomeje kumpamagara unantumira mu biganiro byawe, kuki watumiye umuntu uhohotera abandi?”

Dr Christopher Kayumba kandi yakomeje avuga ko uyu mukobwa n’ubwo avuga ko yamuhoteye yakomeje kumutumira mu biganiro bye ndetse ashaka ko bahura bonyine.

Ati“muri 2018 na 2019, wakomeje kumpamagara unanyoherereza ubutumwa untumira mu biganiro byawe bya Televiziyo cyangwa ushaka ko duhura twenyine. Yego nagaragaye mu biganiro byawe ariko nanze ko duhura twenyine kubera nari narumvise amayeri yawe. Ntacyo Kamunuza yabikozeho kuko ubuyobozi bwari buzi inzira zawe.”

Dr. Kayumba Christopher kandi akaba yamenyesheje RIB ko uyu mukobwa umushinja kumuhohotera muri 2017, yakomeje kujya amutumira mu biganiro bye bya televiziyo ndetse akanifuza ko babonana ahantu ha bonyine(privately).

Muthoni Fiona umukunzi wa w’umunyamakuru n’umunyarwenya, Arthur Nkusi, yatangiye kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2014 asoza muri 2018. Ubu ni umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC.

Dr Kayumba avuga Muthoni Fiona yajyaga akoresha umubiri we kugira ngo agire ibyo akorerwa
Fiona yashinje Dr Kayumba gushaka kumuhohotera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habimana Obed
    Ku wa 30-03-2021

    Ndumva byaba byiza aretse kwiteza itangazamakuru kuko ntibisobanura ko @kayumba avuga ukuri ahubwo kuba RIB ifite iki kibazo mu nshingano bizakemuka.

    Naho Miss Fiona ibyo avuga ntitwamuveba kuko aratanga impamvu kd birumvikana.

    Naho uwibaza impamvu iki kibazo kije ari uko atanze ishyaka rye, sinumva ukuntu utatekereje icyibazo igihugu cyaba gifite mugihe dufite umuyobozi wakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Niyo mpamvu habaho igenzura ryo kumenya umuntu ushaka kuyobora abaturage ari Ntwari ki yo kumva no gukemura ibibazo byabo ayoboye.
    Naho mugihe muri kamere ye afite iki kibazo urumva tutakitayeho tutaba twiroshye? Mujye mu gerageza gutekereza cyane kandi ibintu bifatira

  • Keza
    Ku wa 28-03-2021

    Jyewe nibaza impamvu bivuzwe aruko uyu mugabo ashinze ishyaka

  • Poro
    Ku wa 28-03-2021

    Ibyomusemakweri avuzenibye
    Kukibyabaye ntubivuge bikimara kuba
    Hakaba hashizi myaka myishi

  • Ukwibishaka pasteur
    Ku wa 28-03-2021

    Ariko uyu mukobwa arashaka iki kuri Kayumba ko ntacyo bizafata yaretse ku mutesha agaciro Kayumba atavuga neza ku migabo nimigambi myiza yishyaka rye byaje kurwanya ayariho fiona narekere rwose Kandi yabonye inama zabantu benshi

  • MUSEMAKWERI Prosper
    Ku wa 27-03-2021

    Uwivuyemo kandi uzabihomberamo ndamubona!!!!!!!!!!!!!! wakabanje ugashaka kuko birakuviramo kubengwa nureba nabi

IZASOMWE CYANE

To Top