Imyidagaduro

Emma Claudine wakoreye Radio Salus yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri

Emma Claudine wakoreye Radio Salus yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri

Emma Claudine Ntirenganya wamamaye mu itangazamakuru nka Emma Claudine ubwo yakoraga kuri Radio Salus yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri aho yashyizwe mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, yigaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba banahaye abantu inshingano nshya.

Emma Claudine akaba yaje gushyirwa mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.

Emma Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ’Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ’Mu Rubohero’.

Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro Ni Nyampinga.

Uyu mugore yamenyakanye cyane kandi mu ruganda rw’imyidagaduro aho yagize uruhare mu guteza imbere muzika, akaba yaranabaye umuyobozi wa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

Uretse Emma Claudine kandi, umuhanzi Alain Mukuralinda [Alain Muku] na we yahawe umwanya mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma aho yagizwe umuvugizi wungirije.

Emma Claudine yahawe umwanya mu biro by'umuvugizi wa Guverinoma
Alain Muku na we yagizwe umuvugizi wungirije
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top