Hanyuma ijambo ’Battle’ murihagarike hagati yanjye na Bruce Melodie - The Ben
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yavuze ko abantu bakwiye kureka gukomeza kumuhanganisha na Bruce Melodie kuko ihangana ridakenewe bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.
Yabitangaje mbere yo gufata rutemikirere yerekeza muri Canada aho agomba gukorera igitaramo.
The Ben yabwiye itangazamakuru ko ibya ’Battle’ (ihangana) hagati ye na Melodie bakwiye guhagarika kurikoresha ahubwo ko we na Bruce Melodie bakorera igitaramo abakunzi babo.
Ati "Iki kibazo ntabwo nashakaga kukivugaho. ‘Battle’ (ihangana) ntabwo rikenewe bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo. Habaho ahubwo igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka tugashimisha abakunzi banjye n’abe, abantu bagataha banezerewe. Hanyuma ijambo ‘battle’ rikurweho.’’
Bruce Melodie na we aheruka gutangaza ko we nta kibazo afitanye na The Ben cyane ko The Ben aririmba urukundo we agakora indirimbo zisanzwe (z’Isi), yatanze urugero ku makipe aho abakinnyi baba nta kibazo bafitanye ihangana rikaba riri mu bafana.
Ibitekerezo