Imyidagaduro

Hari igihe murota, iyo numvise indirimbo ze bibanza kuntera ikibazo - Agahinda Rutanga yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Hari igihe murota, iyo numvise indirimbo ze bibanza kuntera ikibazo - Agahinda Rutanga yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Myugariro Rutanga Eric avuga ko kugeza uyu munsi atarabasha kwakira ko uwari inshuti ye y’akadasohoka, yafataga nk’umuvandimwe we, umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana.

Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro ko umuhanzi wari ukunzwe na benshi kubera ibihangano bye n’ijwi rinyura benshi, Yvan Buravan wari ufite imyaka 27, yitabye Imana azize uburwayi.

Ni nkuru yagoye benshi kuyakira ndetse bamwe babanza kugira ngo ni ukubeshya kugeza umunsi yashyinguweho.

Mu bashenguwe n’urupfu rwe harimo na Rutanga Eric babanye ku ntebe y’ishuri ari mu irerero rya APR FC, azamuwe muri APR FC nkuru, byaje kurenga ubushuti bamera nk’abavandimwe aho banabanye mu nzu imwe.

Uburyo yahoranaga n’abakinnyi ba APR FC biga La Colombière barimo Yannick Mukunzi, Rutanga Eric, Iradukunda Jean Bertrand n’abandi, na we bari bazi ko ari umukinnyi kandi atari we ahuhwo ari ubushuti bari bifitaniye.

Mu kiganiro Rutanga Eric yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko Yvan Buravan atari inshuti ahubwo yari umuvandimwe we basangiye byinshi.

Ati "Buravan navuga ko yari murumuna wanjye, yari umuvandimwe wanjye twariganye, twiganye La Colombière icyo gihe nari mu irerero, nzamutse muri APR FC nkuru ntangiye kubona ku gafaranga icyo gihe mbana na Yannick, Buravan na we yaraje turabana, ibintu byose twarabikoranaga, ikibazo yagiraga naragikemuraga, nakigira akagikemura."

"Twabanye muri ubwo buzima, urumva umuntu mubana mu cyumba kimwe, ku gitanda kimwe, Buravan rero yari inshuti yanjye cyane."

Yakomeje avuga ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe ari urupfu rwa Yvan Buravan kuko na n’ubu kubyakira byamunaniye kugeza aho ni yo yumvise abacuranga indirimbo ze bimutera ikibazo.

Ati "Ikintu cyambabaje cyane ni urupfu rwa Buravan [Yvan], ni we muntu nabuze n’ubu hari igihe njya murota, no gucuranga indirimbo ze hari igihe ngera aho barimo kuzicuranga bikabanza kuntera ikibazo. Njye abantu benshi bo mu muryango wanjye ndabafite, ni we muntu wa hafi nabuze twabanye, n’ubu kubyibagirwa biba byanze."

Yvan Buravan yitabye Imana nyuma y’iminsi mike Rutanga Eric akoze ubukwe, ni umwe mu babutashye ndetse waririmbiye abageni bigashimisha abari babutashye. Rutanga yakoze ubukwe muri Werurwe 2022 maze Yvan Buravan yitaba Imana muri Kanama 2022.

Rutanga Eric yashenguwe n'urupfu rwa Yvan Buravan
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top