Harmonize akoresheje ikinyarwanda aribaza uwamukoreye indangamuntu y’u Rwanda
Umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika y’Iburasirazuba ukomoka muri Tanzania, Rajab Abdul Kahal [Harmonize] yibajije umuntu wafashe indangamuntu y’u Rwanda agashyiraho izina rye n’ifoto ye.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi ari mu Rwanda kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru aho yaje azanywe no gutembera.
Ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yavuze ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi bagenda babivugaho bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho batangiye gukora photoshop bafata ifoto ye bamukorera indangamuntu y’u Rwanda.
Kuri iyi ndangamuntu bamwise Bikorimana Abdul Rajab Harmonize (Bikorimana ni izina ry’ikinyarwanda bamuhimbye, andi ni amazina ye).
Ibi byaje kumugeraho ari na bwo yahise yibaza uwabikoze. Ni ubutumwa yatanze mu kinyarwanda abinyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24. Ati "Ni nde wakoze ibi bintu?"
Harmonize akomeje kuryoherwa na Kigali aho bivugwa ko azahava amaze gukora indirimbo 2 zirimo iyo yakoranye na Bruce Melodie, bivugwa ko kandi umushinga awugeze kure na Element wo gusubiramo indirimbo ye "Kashe".
Amaze gusura Kigali Arena, ni mugoroba akaba yari mu Biryogo aho yasogongeye ku buryohe bw’icyayi na capati byo mu Rwanda.
Ibitekerezo
Gadi
Ku wa 3-02-2023Ndabona yayihabwa
Indangamuntu