Imyidagaduro

Harmonize yabuze amahwemo kubera umunyarwandakazi Yolo The Queen, ngo agiye kugura inzu i Kigali

Harmonize yabuze amahwemo kubera umunyarwandakazi Yolo The Queen, ngo agiye kugura inzu i Kigali

Harmonize niba atari amaco yo gushaka igikundiro mu Rwanda,Harmonize akomeje gutomagiza umunyarwandakazi, Yolo The Queen aho yavuze ko ubu yumva agiye kugura inzu mu Rwanda kugira ngo baturane.

Mu mshusho aba bombi y’ikiganiro bagiranye kuri Instagram, Harmonize yeruye abwira uyu mukobwa uvugisha abatari bake kubera imiterere y’umubiri we ko ari we wenyine akunda.

Ati:”Imyaka 3 niba 4 turi niba ntibeshye, ndashaka kuvugira kuri iki kiganiro cy’imbona nkubona kuri Instagram ko ari wowe mukobwa nkunda."

”Ndagukunda cyane, nahoze ndeba ijambo nakubwira ritandukanye n’ubundi birangira nsanze ntaryaruta ndagukunda, nkubona mu buryo butandukanye, nkubona nk’umukobwa w’akataraboneka kandi nkunda.”

Yolo The Queen yashimiye uyu musore wari umaze kugaragaza amarangamutima ye kuri we, aho yagize ati "urakoze cyane".

Ibi kandi bikabya byiyongera kuri post Harmonize yashyize kuri Instagram avuga ko agiye kugura inzu ye ya mbere i Kigali kugira ngo arebe ko yakwegera uyu mukobwa.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Harmonize yavuze ko yifuza kuzashaka umunyarwandakazi ari nabwo yavuze ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen.

Ibi ariko na none hari ababifashe mu rwego rwo gutwika kugira ngo Harmonize umuziki we ukomeze ukundwe mu Rwanda.

Ari n’aho bikekwa ko yaba yishyuye uyu munyarwandakazi ngo abimfashemo kuko ubusanzwe adakunda gukora ibi biganiro bya live kuri Instagram.

Harmonize yatakagije Yolo the Queen
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top