Imyidagaduro

Hatanzwe igikombe bacinya n’akadiho! Amarira y’ibyishimo, ibyaranze ubukwe bwa Lague na Kelia (AMAFOTO)

Hatanzwe igikombe bacinya n’akadiho! Amarira y’ibyishimo, ibyaranze ubukwe bwa Lague na Kelia (AMAFOTO)

Uyu munsi nibwo ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwabaye, bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa aho Byiringiro Lague na Kelia batanze impano y’ibikombe nk’ikimenyetso cy’indashyikrwa ku babyeyi babo.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ubera muri Luxury Garden, Norvege.

Ni umuhango waranzwe n’amarira y’ibyishimo kuri Kelia Uwase na Lague bari basezeye ku bavandimwe n’imiryango yabo bagiye gutangira uwabo.

Byiringiro Lague na mama we bakaba nabo basusurukije abari muri ubwo bukwe aho bacinye akadiho bigatinda, Kelia na nyina nabo ntibatanzwe.

Mu gihe cyo gutanga impano, Byiringiro Lague yatunguye impano y’igikombe ni mu gihe na Kelia na we yahaye se igikombe cyanditseho amagambo yo kumushimira.

Ubusanzwe igikombe mu mupira w’amaguru cyangwa indi mikino gihabwa ikipe iba yatsinze irushanwa ihigitse andi makipe ikegukana umwanya wa mbere, aha bivuze kuri Lague se wa Kelia ari we wahize abandi babyeyi kuko yamubyariye umugore.

Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

Buteera Andrew (ibumoso) yari parrain, Byiringiro Lague (hagati) na Mugunga Yves (iburyo)
Byiringiro Lague n'abasore bari bamwambariye
Byiringiro Lague na Parrain we Buteera Andrew
Byiringiro Lague yari yiteguye guhabwa umugeni
Mugunga Yves
Nshuti Innocent
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince
Ruboneka Bosco
Mama wa Lague (hagati), mushiki wa Lague (iburyo) na nyirasenge (ibumoso)
Mama wa Kelia
Papa wa Kelia
Byari ibyishimo bivanze n'amarira
Bahoberanye banga kurekurana kubera ibyishimo
Byiringiro Lague Uwase Kelia
Byiringiro Lague yambika impeta Kelia
Ati "murabibona? Byarangiye"
Byari ibyishimo bikomeye
Abageni na Parrain na Maraine
Batunguranye batanga impano z'ibikombe
Lague n'umugore we bacinye akadiho biratinda
Byiringiro Lague na mama we babyina

AMAFOTO: MUTABAZI Robert

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda Jerome
    Ku wa 7-12-2021

    Aya mafoto ntabwo asa neza rwose uyu munsi mwadutuburiye ikindi bishoboka mwampa akazi ko gufotora amafoto ajya kunkuru Wenda muba mugomba gutambutsa

    Murakoze

  • Iradukunda Jerome
    Ku wa 7-12-2021

    Aya mafoto ntabwo asa neza rwose uyu munsi mwadutuburiye ikindi bishoboka mwampa akazi ko gufotora amafoto ajya kunkuru Wenda muba mugomba gutambutsa

    Murakoze

  • Iradukunda Jerome
    Ku wa 7-12-2021

    Aya mafoto ntabwo asa neza rwose uyu munsi mwadutuburiye ikindi bishoboka mwampa akazi ko gufotora amafoto ajya kunkuru Wenda muba mugomba gutambutsa

    Murakoze

  • Bizimana Concorde
    Ku wa 7-12-2021

    Many hands make the force my friend
    utweretse urugero rwiza
    APR FC Twese turagishigikiye
    uzabyare hungu na kobwa
    Imana ikomeze igutize umwuka wabazima.

IZASOMWE CYANE

To Top