Imyidagaduro

Houssina Urujeni uri i Kigali uhatanye muri Miss AfricaFrance, yavuze nyampinga w’u Rwanda akunda kurusha abandi(AMAFOTO+VIDEO)

Houssina Urujeni uri i Kigali uhatanye muri Miss AfricaFrance, yavuze nyampinga w’u Rwanda akunda kurusha abandi(AMAFOTO+VIDEO)

Sinderibuye Urujeni Houssina umunyarwandakazi uhataniye ikamba rya Miss Africa France 2021 avuga ko akunda cyane Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie bitewe n’ibyo yakoze, akaba na we akunda amarushanwa y’ubwiza ari nayo mpamvu yahisemo kujya muri iri rushanwa.

Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n’ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze.

Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).

Avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by’ubwiza ndetse ko akunda kureba n’andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.

Ati “nkunda amarushanwa y’ubwiza, ndavuga nti kubera iki njyewe ntajyayo ko ari ibintu nkunda, ndeba Miss Rwanda, Miss France ndavuga ngo reka njyeyo.”

Agaruka kuri Miss Rwanda yavuze ko muri ba Nyampinga bose bagiye babaho uwo yakunze ari Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ati “By’umwihariko nkunda Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndamukunda cyane, kubera ni mwiza, ibintu yakoze, ibitekerezo yatanze narabikunze.”

Ngo inzozi afite ni ukwegukana iri kamba ubundi akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa kuko hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda.

Ati “Inzozi zanjye nifuza ko nazaba Nyampinga wa Africa France 2021 kugira ngo ngaragaze igihugu cyanje kuko nasanze mu Bufaransa hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda (…) u Rwanda ni igihugu cyiza dufite ingagi, imisozi, abakobwa beza, umuco...”

Urujeni ufite nimero 9 muri iri rushanwa rigeze muri ½ aho bazanyura imbere y’akanama nkemurampaka tariki ya 9 Ukwakira 2021 i Paris, ahanganye n’abakobwa barimo abo muri Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria

Urujeni Houssina ahatanye mu irushanwa rya Miss Africa France 2021
Yavuye mu Rwanda afite imyaka 2
Ngo yagombaga guhagararira u Rwanda kuko ari nkomoko ye
Ngo yakuze akunda amarushanwa y'ubwiza
Urujeni Houssina ubu ari mu Rwanda
Ngo ashaka kwegukana iri kamba akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa
Nishimwe Naomie ngo ni we Housina yemera muri ba Nyampinga b'u Rwanda babayeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top