Imyidagaduro

Ibintu 4 Miss Akaliza Amanda yigiye kwa Nyirakuru yatwayeyo umukunzi we

Ibintu 4 Miss Akaliza Amanda yigiye kwa Nyirakuru yatwayeyo umukunzi we

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2021, Miss Akaliza Amanda yavuze ko ubwo yari yasuye Nyirakuru ari kumwe n’umukunzi we yahigiye ibintu 4 by’ingenzi.

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2022 yari yasuye Nyirakuru (nyina ubyara mama we) ari kumwe n’umukunzi we w’umuzungu.

Yavuze ko yishimiye kumusura kubera ko buri gihe iyo agiyeyo yiga ibintu bishya kandi by’inenzi kuri we.

Amanda yahise ahishura ibintu 4 yize ku muco nyarwanda ku munsi w’ejo hashize ubwo yari kwa Nyirakuru.

Ati "kuva kera kugeza n’uyu munsi ba Nyogokuru n’abuzukuru ba bo b’abakobwa babaga bafite umubano ukomeye kurusha ba mama n’abakobwa ba bo. Ba Nyogokuru ni bo babaga bazi amabanga akomeye kandi bakayabika."

"Mbere na nyuma y’ubukwe umugeni yagombaa kujya kwa Nyirakuru akamarayo icyumweru (Kwarama)." Yakomeje asa n’utebya avuga ko yabimenye kuko yajyanyeyo umukunzi, "ibi nabimenye kubera ko najyanye umwunganizi wanjye."

"Abaore ntabwo bakamaga byari iby’abagabo. Ibyo nakozeyo ni impinduka no gutungurana."

"Iyo inka irigase umusatsi wawe uroroha (sinzi hano niba ari byo cyangwa ni ba umuryango wanjye warimo unnyuzura)."

Akaliza Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 ndetse aza no kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda, ni umuntu udahisha amarangamutima ye kuri uyu musore yihebeye aho akunda gusangiza abamukurikira ibihe byiza agirana na we.

Nubwo yakamye ariko yabwiwe ari iby'abagabo
Yahaye umukunzi we amata
Kwa Nyirakuru ngo yahigiye byinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top