Imyidagaduro

Ibyamamare byifatanyije na ISIMBI TV mu gutaha inzu y’umuturage yubakiye (AMAFOTO)

Ibyamamare byifatanyije na ISIMBI TV mu gutaha inzu y’umuturage yubakiye (AMAFOTO)

Iherekejwe na bamwe mu byamamare, ISIMBI TV yatashye inzu yubakiye umuturage utishoboye wo mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka uyu muyoboro wa YouTube wa ISIMBI TV wujuje miliyoni y’aba-Subscribers, umuyobozi wa yo Murungi Sabin yaje guhitamo guhigura umuhigo Pastor Niyonshuti Théogène witabye Imana muri Kamena 2023 adahiguye. Yari yarahize kuzubakira Nyirasenge.

Umuhango wo gutaha iyi nzu wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024, abashyikirijwe inzu ni umuryango wa Iyarakaremye Emmanuel na Benurugo Venancia akaba nyirasenge wa Pastor Théogène uheruka kwitaba Imana, yubatswe mu Murenge wa Rukoma, mu Mudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Kamonyi.

Umunyana Assia akaba umugore wa nyakwigendera Pastor Théogène, yashimiye Imana ko iyi nzu yuzuye kuko ubwo umugabo we yitabaga Imana nta cyizere yari afite ko izubakwa kubera inshingano nyinshi yari asigaranye.

Ati “iki gikorwa numvaga kitazashoboka kuko nari nsigaranye abana benshi bo kurera, nsigaranye n’abo twebwe twari twarabyaye, byari bigoye, ntabwo niyumvishaga ko natunga urugo rurimo abana bangana kuriya ngo nze no kubaka hano, numvaga ari ibintu bitashoboka ariko Imana ikorera muri Sabin icyo cyifuzo akingezaho ko ashaka kumwubakira, ndamubwira ngo nta kibazo.”

Murungi Sabin akaba umuyobozi wa ISIMBI TV yavuze ko hari mu rwego rwo guhigura umuhigo Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye adahiguye, aho yari yarihaye inshingano zo kuzubakira Nyirasenge Benurugo Venancia cyane ko nta bushobozi yari afite bwo kubyikorera.

Ati “Ni igitekerezo cyazanywe na Pastor Théogène, twaraganiraga rimwe twarazanye dukorera ikiganiro muri iyi mbuga hari akazu katari keza, arambwira ngo nifuza ko mbere y’uko mpfa Nyagasani yazampa ubushobozi nkubakira masenge inzu, Pastor Théogène nyuma y’amezi 2 yahise apfa.”

Yakomeje avuga ko atifuzaga kuba yakubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène ariko akaba yaragiye mu turere twa Rwamagana muri Nyarubuye na Ruhango ariko abura umuturage wujuje ibyo yifuzaga, ahitamo kubakira Nyirasenge wa Pastor Théogène cyane ko yari asigaye wenyine kandi nta bushobozi, gusa ahamya ko nabona ubushobozi azubakira n’abandi.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo nifuzaga kuba nahita nubakira nyirasenge wa Théogène inzu, numvaga nabikorera undi muturage tutigeze tugaragaza na rimwe, udafite ubushobozi, udafute uko yiyubakira, nzenguruka Ruhango, njya Nyarubuye gushaka umuntu waba yarabuze uko yubaka kandi koko byumvikana, muri utwo turere twombi nasanze nta muturage urimo guhamanya n’ibyo nshaka.”

“Nageze aho ndatekereza nti ariko kuki umuntu atakubakira nyirasenge wa Pastor Théogène? Nyuma y’uko yasigaranye imbaraga nke, nyuma y’uko arokotse nkamwubakira inzu noneho niba nteganya kubakira abandi na bo nkazabageraho, mba ari we mpitamo gutyo, nta kindi nagendeyeho ariko n’abandi nyagasani nampa ubuzima, nampa ubushobozi nzabubakira.”

Benurugo Venancia yagaragaje ko yishimiye cyane Imana n’ubuyobozi bwa ISIMBI TV bwabashije kumwubakira inzu bukamukura aho yari ari.

Ati “nubwo Théogène yitahiye ariko yasize umuryango, asiga inshuti n’abavandimwe, ntabwo nari nzi ko ubwo yavugaga ko ashaka kunyubakira yari afite abantu bangana gutya babiri inyuma, Sabin Imana izaguhe ubugingo, kubeshya ni icyaha sinigeze mba ahantu nk’aha. Mbonye intebe shahu, mwarebye? Ariko Mana nshimye Imana namwe mwese mwitanze, Uwiteka azabahe ubugingo, nukora neza uzahembwa n’Imana ihoraho.”

Umugabo we Iyakaremye Emmanuel mu mvugo irimo amarangamutima menshi, yagize ati “Ndabona Imana inkoreye ibyiza, ndayishimye namwe ndabashimye, mvutse bwa kabiri. Imana yabashyizemo urukundo ngo mufatikanye mudukorere igikorwa nk’iki ndayishimye, muri abantu bagomba kurenganura abandi koko.”

Bamwe mu byamamare bari baje gushyigikira ISIMBI, Junior Giti usanzwe ukora umwuga wo gusobanura filime, yavuze ko yaje muri iki gikorwa kugira ngo abe umuhamya w’ibyagezweho.

Ati “twaje hano kugira ngo tube abahamya b’ibyagezweho, kugira ngo bihe umukoro n’abafite ubushobozi bwo gufasha yabikora, tunamagane abarwanya ibyiza umuntu aba yakoze.”

Mugenzi we bakora umwuga umwe wo gusobanura filime, Rocky Kimomo yagize ati “Sabin aduhaye umukoro, aduhaye umukoro nk’abantu bakora ibintu byenda kumera nk’ibye cyangwa no mu bundi buzima, ni umkoro mwiza aba aduhaye.”

Ni igikorwa ISIMBI TV yakoze mu rwego rwo kwishimira ko yujuje miliyoni y’abantu biyandikishishije (1M subscribers) kujya bakurikira ibiganiro umunsi ku munsi bitambuka kuri uyu muyoboro.

Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na bamwe mu byamamare, uretse umugore wa Pastor Théogène, Umunyana Assia, hari Pastor Mutesi, abasobanuzi ba filime Uwizeye Marc [Rocky Kimomo], Junior Giti, abanyamakuru Lucky Murekezi, Ndahiro Valens Papy na Niyitegeka Jules William [Chita], abakinnyi ba filime Killaman, Dogiteri Nsabi, umuhanzi akaba n’umushoramari Marchal Ujeku.

Lucky Murekezi yari ahabaye
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy na Rocky Kimomo
Junior Giti n'umugore we bari baje kwifatanya na ISIMBI TV
Byari ibyishimo bikomeye
Dogiteri Nsabi
Pastor Mutesi na Umunyana Assia umugore wa Pastor Theogene
Inzu ISIMBI yubakiye Nyirasenge wa Pastor Theogene
Iyamuremye na Benurugo byari byabarenze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top