Ibyishimo bikomeye mu muryango wa Kalisa Bruno Taifa nyuma y’iminsi mike ageze Amerika
Umuryango wa Kalisa Bruno Taifa wahoze ari umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu Rwanda ubu ukaba warimukiye muri Amerika uri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse ubuheta.
Mu ijoro ryakeye nibwo Taifa na Ingabire Yvette bibarutse umwana wa bo wa kabiri akaba ari umukobwa, yavukiye mu bitaro bya Miami Valley Hospital, akurikira imfura ya bo y’umuhungu, Ausborne ubu ufite umwaka n’amezi 6.
Bibarutse nyuma y’igihe gito bageze muri Amerika guturayo aho bagiyeyo tariki ya 30 Mata 2022, batuye muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa City Dayton.
Aba bombi berekeje muri Amerika nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 bakoze ubukwe bamaze imyaka 6 bakundana.
Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo ndetse bakunzwe cyane aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotact FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.
Ibitekerezo
Cyuzuzo emery
Ku wa 27-07-2022Kalisa Bruno taifa
Mungu akusaidie sana kabixa
Turagukunda cyane kand tuzanahora tugukunda.