Imyidagaduro

Icyo Zari avuga ku muhungu we wiyemereye ko ari umutinganyi

Icyo Zari avuga ku muhungu we wiyemereye ko ari umutinganyi

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari ahakana ko umuhungu we ari umutinganyi nk’uko yabyitangarije ahubwo ngo yahatirijwe kubikora bitewe n’abagore bakomeje kumureshya.

Mu minsi ishize, umuhungu wa kabiri we Raphael Ssemwanga Junior yabyaranye na Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we, yagiye live kuri Instagram yivugira ko ari umutinganyi.

Nyuma yo kuvuga ibi amashusho yakwirakwijwe ahantu henshi bituma na nyina umubyara agira icyo abivuagho.

Zari yavuze ko umuhunu atari umutinganyi ndetse ko afite umukunzi, ibyo yatangaje byari uguca intege abagore bakuze birirwa bamureshya bamwohereraza amafoto yabo bambaye ubusa.

Ati“hari amashusho y’umuhungu wanjye yakwirakwiye ahantu hose yivugira ko ari umutinganyi. Reka mbabwire ikintu kimwe, Raphael si umutinganyi afite umukunzi yatangiye guterereta afite imyaka 14. Biriya yahatirijwe kubikora kubera abagore bakuze bamureshya reshya bamwoherereza amafoto yabo bambaye ubusa, abandi bamusaba amafaranga nkeka ko kuvuga ko ari umutinganyi ari byo byari byiza.”

Akomeza avuga ko aramutse abaye ari n’umutinganyi yabimufashamo nk’umubyey kuko ari bwo buzima yaba yarahisemo.

Ati“Rapahel ahindutse umutinganyi uyu munsi, nk’umubyeyi we, nka nyina ni ikintu namushyigikiramo, ni inshingano zanjye nk’umubyeyi kuko niyo mahitamo yaba yakoze, ubuzima yahisemo bwo kuba umutinganyi, ariko ubu ntabwo ari umutinganyi rwose.”

Zari Hassan ni umubyeyi w’abana 5, abahungu 4 n’umukobwa umwe. Abahungu batatu yababyaranye na Ivan Ssemwanga ni mu gihe abana be bato umuhungu n’umukobwa ari ub’umuhanzi Diamond.

Zari avuga ko umuhungu Raphael Junior atari umutinganyi, kandi niyo yaba we azamushyigikira
Zari Hassan afite abana batanu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top